00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro batwika inzu y’umuturage

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 January 2022 saa 06:06
Yasuwe :

Abantu bataramenyekana batwitse inzu n’ikiraro cy’inka by’umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kamuvunyi B wo mu Karere ka Nyanza ku bw’amahirwe iyo nkongi ntiyagira uwo ihitana.

Byabaye mu ijoro rishyira ku wa 13 Mutarama 2022 mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Rwabicuma. Abo muri uwo muryango ngo baza kumva ikiraro cy’inka kiri gushya ndetse n’inzu barimo yatangiye gufatwa.

Nyirurugo amaze kubyuka ngo yasanze inyana yari mu kiraro yatangiye gushya mu gihe yarwanaga no kuyisohora na we ashya ukuboko ariko ngo nta wundi wagize icyo aba.

Icyakora mu byahiriye mu nzu harimo ibikoresho bitandukanye, imyambaro, ibiryamirwa, telefone n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abakoze ubwo bugizi bwa nabi.

Ati “Iperereza rirakomeje ariko kugeza ubu nta muntu urafatwa, gusa twizeye ko iperereza rizagera ku kintu gifatika kuko hari abakekwa.”

Yavuze ko uwo muryango watwikiwe wabaye ucumbikiwe ariko uzafashwa kubona aho kuba nk’uko abahuye n’ibiza basanzwe baterwa inkunga.

Yasabye abaturage kwirinda ubugizi bwa nabi n’urugomo abibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kikagira ingaruka ku bagikoze n’imiryango yabo.

Ikiraro cy'inka kiri mu byatwitse muri urwo rugo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages