Ku wa 16 Nzeri 2021 ni bwo umugabo witwa Tubanambazi Boniface wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yakubiswe n’abantu ubwo yari yakimbiranye n’umugore we, amaze gukubitwa arapfa.
Icyo gihe Tubanambazi w’imyaka 36 yakimbiranye n’umugore we biba ngombwa ko ubuyobozi bw’umudugudu butabara buri kumwe n’irondo.
Umugore we yashinje abanyerondo kumukubita ariko bo bakabihakana bavuga ko basaza be ari bo bamukubise nyuma y’uko bamurekuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo akimara gupfa hahise hatangira iperereza kugira ngo abamwishe babiryozwe.
Abanyerondo batatu n’umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kavumu, bahise batabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Ati “Hafunzwe abanyerondo batatu n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu kugira ngo bakorweho iperereza kuko umugore wa nyakwigendera yabashinje ko ari bo bamukibitiye umugabo bimuviramo urupfu.”
Bose bafashwe ku wa Gatanu tariki ya 17 Nzeri nyuma y’umunsi umwe icyaha bakekwaho gikozwe.
Inkuru wasoma: Nyanza: Umugore arakekwaho gukubitisha umugabo we bikamuviramo urupfu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!