Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko higa abana benshi bafite ubumuga butandukanye hari abagera kuri 27 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Bamwe mu barimu bavuga ko kuba batazi neza ururimi rw’amarenga bibagora kwigisha abo bana, bityo bakifuza koMinisiteri y’Uburezi yakemura icyo kibazo.
Umwe mu barimu ati “Nageze muri iki kigo mu 2015, kuva icyo gihe nta mahagurwa y’amarenga turabona; abahageze mbere batubwira ko mu myaka ya 2009 hari amahugurwa bajyaga bahabwa ariko bamwe baragiye. Mu kwigisha tugerageza kwifashisha abna bazi amarenga cyangwa tukabaza umwarimu ubizi akadufasha”.
Umuyobozi wa GS HVP Gatagara, Jean Baptiste Gatari, avuga ko icyo kibazo cy’abarimu badafite ubumenyi buhagije ku rurimi rw’amarenga gihari kandi kibabangamye cyane kuko batabasha kuvugana n’abana neza ngo babigishe mu buryo bwiza.
Gatari ati “Ni ikibazo kitubangamiye cyane kuko abana dufite tugomba kubigisha mu buryo bungana icyo umwarimu atanze kikagera ku bana bose; iyo mwarimu adafite ubumenyi buhagije ku rurimi rw’amarenga kandi mu bana yigisha harimo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, imyigishirize ntigenda neza”.
Ubuyobozi bwa GS HVP Gatagara buvuga kandi ko icyo kibazo bwakigejeje ku Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) kibizeza ko bazahugurwa ariko barategereza baraheba ntibabwirwa n’impamvu bitabaye.
WDA yijeje abarimu ko ikibazo kigiye gukurikiranwa
Ikibazo cyo kuba abarimu bahigisha badafite ubumenyi buhagije ku rurimi rw’amarenga cyagaragarijwe itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi bahasuye muri gahunda yo kureba ibibazo biri mu bigo by’amashuri no gutanga inama ku cyateza imbere ireme ry’uburezi.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’Ubumenyingiro (WDA), ushinzwe amahugurwa, Irené Nsengiyumva, yavuze ko icyo kibazo barakigeza ku babishinzwe kigakemuka.
Nsengiyumva ati “Hagomba kuba hari imbogamizi yabaye bakibagirwa kubabwira ariko ni ikintu cyoroshye gukemura, tugiye kubikurikirana byihutishwe”.
Ikigo kita ku bafite ubumuga HVP Gataragara kibarizwamo ishuri G.S HVP Gatagara yashinzwe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana mu 1960 waje kwitaba Imana mu mwaka wa 1982.
G.S HVP Gatagara ni ishuri ryigamo abana 642 rikaba rifite abarimu 37.



















TANGA IGITEKEREZO