00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Abarokotse Jenoside bo ku Mayaga baracyashengurwa no kutabwirwa ahashyizwe imibiri y’ababo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 27 April 2018 saa 12:24
Yasuwe :

Mu Karere ka Nyanza, mu Gice cy’Amayaga, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko bagifite ikibazo cyo kutabwirwa amakuru y’aho ababo bashyizwe bamaze kwicwa kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Nyuma y’imyaka 24, Ingabo za RPF Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni, mu bice bitandukanye by’igihugu haracyagaragara abayirokotse batazi aho ababo bishwe bajugunywe.

Abarokotse Jenoside bo mu Gice cy’Amayaga kigizwe n’Imirenge ya Busoro, Kigoma, Muyira, Ntyazo na Kibirizi, bakomeje gusaba abayigizemo uruhare kandi bazi neza ko ari bo babiciye kutinangira kuvuga aho babashyize.

Uwimana Agnes wo mu Murenge wa Muyira avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye umubyeyi n’abavandimwe ariko kugeza ubu atazi aho biciwe n’aho bashyizwe.

Ati “Muri Jenoside hishwe data n’abavandimwe banjye babiri, hari n’abandi bo mu muryango bishwe ariko abenshi ntabwo tuzi aho bari. Ni ukuri biratugora cyane kutamenya aho abacu baguye ngo tubashyingure. Bamwe mu babishe turabazi ariko iyo tugerageje kubabaza amakuru barabyigurutsa ugategereza iherezo ryabyo ugaheba. Icyifuzo cyacu ni ugusaba ababigizemo uruhare kuduha amakuru, niyo bafata urupapuro bakabyandikaho niyo baruta mu nzira ariko umuntu akamenya aho abe baguye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Murenzi Valens, avuga ko mu Gice cy’Amayaga hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside kandi hari abo bataramenya aho bashyizwe ariko bakomeza kwigisha abaturage babashishikariza gutanga amakuru.

Yagize ati “Ni ugukomeza gusaba abaturage amakuru cyane cyane abakoze Jenoside. Ni igikorwa dukomeza gushyiramo ingufu ndetse twasabye n’abanyamadini ko badufasha bakajya babibwira abaturage kugira ngo abafite amakuru bayatange.”

Muri iki gice cy’Amayaga Jenoside yakoranywe ubugome bw’indengakamere kuko hiciwe Abatutsi 89,972 bangana na 9% by’imibare y’abishwe bose muri Jenoside. Raporo yatangajwe mu 2004 yagaragaje ko amazina y’Abatutsi bazwi bishwe muri Jenoside ari 1,074,017 nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe na Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu mwaka wa 2000-2002.

Bivugwa ko hari n’Abarundi bagize uruhare muri Jenoside bahita basubira mu gihugu cyabo ku buryo kugeza ubu bigoranye kubajyana mu butabera no kubasaba kugaragaza aho bashyize abo bishe.

Umubare munini w’impunzi z’Abarundi wari warahungiye ku Mayaga nyuma y’iyicwa rya Perezida Ndadaye ku wa 21 Ukwakira 1993.

Urupfu rwa Ndadaye rwakurikiwe n’ubwicanyi hagati y’amoko cyane cyane mu Ntara za Ntega na Marangara. Bamwe mu bagize uruhare muri ubu bwicanyi, imiryango yabo n’abandi batinye ko hashobora kubaho kwihorera bahungira mu Rwanda.

Izi mpunzi zari muri Ntongwe na Kinazi izindi ziri ahitwa i Katarara na Muhero mu yahoze ari Ntyazo, mu 1994 zafatanyije n’Interahamwe kurimbura Abatutsi.

Mu Gice cy’Amayaga hafi y’Uruzi rw’Akanyaru binakekwa ko hari Abatutsi bishwe bajugunywamo ku buryo binagoranye ko imibiri yabo yaboneka.

Mu gihe u Rwanda rugihangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, haracyagaragara imibiri y’abishwe ikajugunywa mu byobo. Ku wa 23 Mata, hatahuwe ibyobo bine byajugunywemo Abatutsi benshi mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabuga I, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Abaturage bakeka ko muri ibyo byobo byari byarubakiweho inzu hashobora kuba harimo imibiri irenga 3000 kuko hari harashyizwe ibyobo Interahamwe zitaga ‘CND’, aho zajyanaga Abatutsi zibabeshya ko Inkotanyi ziri bubakize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Murenzi Valens
Urwibutso rwa Jenoside rwubatse mu Kagari ka Nyundo mu Murenge wa Muyira ho mu Karere ka Nyanza
Umwe mu midugudu ituyemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages