Ni ikinamico bakiniwe n’abakinnyi b’Umuryango Umurage Communication for Development, UmC, ku wa Gatatu, tariki ya 19 Kamena 2019.

Ubutumwa bukubiye muri yo kinamico bwibanze ku kwereka abo baturage ibibi by’ihohotera rikorerwa abana, amakimbirane yo mu ngo, ubusinzi n’ubusambanyi n’ibindi.

Umukecuru w’imyaka 65 witwa Kayiganwa Christine yavuze ko ibikubiye mu ikinamico bakiniwe byamubabaje kuko asanzwe abibona aho atuye.

Ati “Kuriya bakinnye umwana w’umukobwa ahohoterwa n’umugabo ungana na se akamutera inda byambabaje cyane numva amarira araje kuko inaha birahaba, hari abakobwa baterwa inda n’abagabo.”

Ndyanabanzi Emmanuel we yavuze ko yahakuye ubutumwa bwo kwirinda amakimbirane mu rugo rwe.

Ati “Icyo nungukiye hano ni uko ngomba kujya inama n’umugore wanjye kuko nabonye ko urugo rurimo amakimbirane rutabasha kurera abana neza kandi rutatera imbere.”

Umwanditsi w’ikinamico Umurage, Muhirwa Terence, yavuze ko kuri iyi nshuro bibanze ku burenganzira bw’abana kuko muri iki gihe hari ibibazo bibugarije.

Ati “Muri iki gihe hari ikibazo gikomeye cy’abangavu baterwa inda imburagihe, ni cyo twibanzeho kugira ngo ababyeyi bumve uruhare rwabo mu kugikumira ndetse n’abana babashe kwirinda ibishuko by’abashobora kubasambanya.”

Nyuma yo gukinirwa ikinamico no guhabwa ubutumwa hakurikiyeho umwanya wo kubazwa ibibazo bitandukanye byo mu buzima busanzwe bigamije kubatoza kuzamura imibereho yabo, ababisubije neza bagenerwa ibihembo.

Mu bihembo bahawe harimo imitaka n’inyakiramajwi (radiyo).

UmC ni umuryango nyarwanda ugamije gushishikariza Abanyarwanda guhindura imyumvire n’imyitwarire binyujijwe mu miyoboro itandukanye nk’ikinamico hagamijwe kugira imibereho myiza.

Abakinnyi ba UmC basusurukije abaturage b'i Ntyazo mu Karere ka Nyanza
Abakinnyi ba UmC basusurukije abaturage b'i Ntyazo mu Karere ka Nyanza
Abasubije neza ibibazo babajijwe bahawe ibihembo birimo inyakiramajwi n'imitaka
Abasubije neza ibibazo babajijwe bahawe ibihembo birimo inyakiramajwi n'imitaka
Abaturage b'i Ntyazo bahawe ubutumwa bubashishikariza gukumira inda ziterwa abangavu
Abaturage b'i Ntyazo bahawe ubutumwa bubashishikariza gukumira inda ziterwa abangavu
Bakinnye berekana umugabo uhohotera umugore we akamupfukamisha
Bakinnye berekana umugabo uhohotera umugore we akamupfukamisha
Bamwe mu bakinnyi b’Umuryango Umurage Communication for Development bakina ikinamico imbere y'abaturage b'i Ntyazo
Bamwe mu bakinnyi b’Umuryango Umurage Communication for Development bakina ikinamico imbere y'abaturage b'i Ntyazo
Bamwe mu baturage b'i Ntyazo bakurikiye ikinamico Umurage
Bamwe mu baturage b'i Ntyazo bakurikiye ikinamico Umurage
Abakinamico berekanye ko urugo rurimo ihohotera nta terambere ryageraho
Abakinamico berekanye ko urugo rurimo ihohotera nta terambere ryageraho
Ikinamico Umurage yakiniwe abaturage b'i Ntyazo mu buryo bw'imbonankubone
Ikinamico Umurage yakiniwe abaturage b'i Ntyazo mu buryo bw'imbonankubone
Kayiganwa Christine yavuze ko ibikubiye mu ikinamico bakiniwe byamubabaje ararira kuko asanzwe abibona aho atuye
Kayiganwa Christine yavuze ko ibikubiye mu ikinamico bakiniwe byamubabaje ararira kuko asanzwe abibona aho atuye
Ndyanabanzi Emmanuel yasubije neza ahembwa inyakiramajwi
Ndyanabanzi Emmanuel yasubije neza ahembwa inyakiramajwi
Umwanditsi w’ikinamico Umurage, Muhirwa Terence, yavuze ko kuri iyi nshuro bibanze ku burenganzira bw’abana
Umwanditsi w’ikinamico Umurage, Muhirwa Terence, yavuze ko kuri iyi nshuro bibanze ku burenganzira bw’abana
Uwicaye yakinnye ari umwangavu wahohotewe n'umugabo amutera inda
Uwicaye yakinnye ari umwangavu wahohotewe n'umugabo amutera inda
Uyu mukecuru yishimiye igihembo cy'inyakiramajwi yahawe
Uyu mukecuru yishimiye igihembo cy'inyakiramajwi yahawe
Uyu yakinnye yereka abatuye i Ntyazo ububi bwo kunywa ibisindisha
Uyu yakinnye yereka abatuye i Ntyazo ububi bwo kunywa ibisindisha

[email protected]