00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Abaturage barenga ibihumbi 20 bashyikirijwe telefone muri gahunda ya ‘Connect Rwanda2’

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 4 December 2023 saa 06:56
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Nyanza batangiye guhabwa telefone zigezweho zitezweho kuzamura imikorere yabo mu ngeri zose z’ubuzima, kuri uyu wa 04 Ukuboza 2023.

Sosiyete y’Itumanaho, Airtel Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), bakomeje gahunda ya Connect Rwanda2 igamije gukwirakwiza telefoni zigezweho ku giciro gito. Kuri ubu Abanyarwanda bari guhabwa izigura ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Karema Gordon, yibukije abaturage ko bakwiye kujya bifashisha telefone bahawe muri byinshi birimo kumenya amakuru, yaba ay’ubuhinzi, iteganyagiye, ibiciro ku isoko, kwihugura mu bumenyi ku banyeshuri n’ibindi.

Yagize ati “Iyi telefone iziye umuryango wose, ntihazabeho kuyiharira k’umwe mu bagize umuryango. Yakoreshwa ku Irembo, abanyashuri bakayifashisha mu masomo yabo bakora ubushakashati n’ibindi"

Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abaturage bahawe telefone kuzifata neza birinda kuzigurisha kuko baba bahemukiye ’inshuti yabo’ Perezida Kagame ubifuriza ibyiza.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Airtel Rwanda, Indrajeet Singh, yavuze ko bazakomeza gufatanya na Leta mu kurushaho kuzamura itumanaho rigezweho mu gihugu.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bafite gahunda yo kugeza ku Banyarwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 200 bya telefone zigezweho, yongeraho kandi ko igihe bizagaragara ko hari izindi zikenewe bazongera umubare.
Mushimiyimana Sarah wo mu Murenge wa Busasamana, yabwiye IGIHE ko yishimye cyane kuko asa n’ushumbushijwe telefone yahoranye igatakara.

Yavuze ko yari amaze igihe yifuza kugura indi ariko ubushobozi bukaba buke kandi ko yahuraga n’imbogamizi nyinshi cyane mu ikoranabuhanga kubera kutagera telefone igezweho.

Kugeza ubu akarere ka Nyanza ni ko kabimburiye utundi mu Ntara y’Amajyepfo, aho biteganyijwe ko uyu munsi gusa usiga hatanzwe telefoni zisaga ibihumbi 21.

Iyi telefoni itangwa na Airtel ifite umwihariko wo kuba internet ya 4G ya 30GB ku kwezi, iminota yo guhamagara ndetse no kohereza ubutumwa bugufi byose utamara mu gihe cy’ukwezi, kandi ku mafaranga 1000 gusa.

Ni ibintu ubuyobozi bwa Airtel buvuga ko ari ubwasisi budafite iherezo ahubwo ko bazarushaho kongeramo ibindi byiza ku bakiliya babo.

Ibyishimo ni byinshi ku bamaze kugerwaho na telefone zigezweho ku giciro gihendutse
Abitabiriye iyi gahunda basusurukijwe n'umuhanzi Senderi Eric
Aba ni bamwe mu batahanye telefone zigezweho zigura make
Abakozi ba Airtel Rwanda bari babukereye ngo bakire abaturage baje kwihahira telefone zigezweho ku mafaranga make
Aha abakozi ba Airtel Rwanda berekana telefone iri gutangirwa ibihumbi 20 byonyine
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo,Kayitesi Alice yibukije abaturage ko izi telefone ari impano y'inshuti yabo [Perezida wa Repubulika Paul Kagame], yongeraho ko kizira kugurisha impano
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Karema Gordon, yibukije abaturage ko iyi telefone ari iy'umuryango, bityo ko bose bakwiye kujya bayibyaza umusaruro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages