00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Abaturage batesheje umusore washakaga gusambanya nyina

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 10 December 2014 saa 07:35
Yasuwe :

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kidaturwa mu Kagari ka Ngwa, mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza bashyikirije Polisi umusore bivugwa ko yari yazengereje ububyeyi we ashaka ko bakorana imibonano mpuzabitsina ku ngufu.
Amakuru ava mu buyobozi bw’umurenge wa Mukingo uyu musore uri mu kigero cy’imyaka isatira 30 atuyemo, yemeza ko abaturage bahurujwe na nyina watakaga ko umuhungu we yahondaguraga urugi rw’icyumba amusaba ko baryamana, ahagana saa yine z’umugoroba wo kuwa 9 Ukuboza 2014. (…)

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kidaturwa mu Kagari ka Ngwa, mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza bashyikirije Polisi umusore bivugwa ko yari yazengereje ububyeyi we ashaka ko bakorana imibonano mpuzabitsina ku ngufu.

Amakuru ava mu buyobozi bw’umurenge wa Mukingo uyu musore uri mu kigero cy’imyaka isatira 30 atuyemo, yemeza ko abaturage bahurujwe na nyina watakaga ko umuhungu we yahondaguraga urugi rw’icyumba amusaba ko baryamana, ahagana saa yine z’umugoroba wo kuwa 9 Ukuboza 2014.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’umurenge wa Mukingo Sylvestre Muganamfura yavuze ko magingo aya uyu musore acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, ariko mu gihe cy’ikiganiro yari ataramenya niba uyu musore yaba yamaze kwemera cyangwa guhakana uyu mugambi ashinjwa.

Muganamfura yemeza ko nta makuru menshi yari asanzwe afite kuri uyu musore yamufasha kumenya niba asanzwe azwiho ingeso zimwerekeza mu bikorwa nk’ibi.

Uyu muyobozi yavuze ko hagitegerejwe kumenya ibiva mu iperereza, bityo nta byinshi yabivugaho cyangwa ngo abe yagira ubutumwa agenera abaturage burebana n’icyaha nk’iki.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages