Abo mu Murenge wa Kibirizi babigarutseho ubwo itorero ADEPR ku nkunga y’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), Ejo Heza, batangaga impamyabumenyi ku bantu 412 bize gusoma, kubara no kwandika bakuze.
Elia Hategekimana w’imyaka 52 y’amavuko, utuye mu Kagari ka Cyeru avuga ko mu bwana bwe yumvaga ko kujya ku ishuri ntacyo bimaze, akirirwa aragiye inka za Se, ariko ngo ubu yatangiye guhura n’ingaruka, ku buryo yumva agomba gukora ibishoboka abana be bakiga bakaminuza.
Ati “Mfite abana 4, bose ngomba kubafasha kwiga bakaminuza, kuko nzi neza ingaruka mbi zo kutiga, umuntu ukura umwana mu ishuri ni umunyamafuti cyane, ntiyikunda nta nubwo akunda n’igihugu”.
John Ames, Umuyobozi mukuru wa USAID Ejo Heza mu Rwanda, avuga ko yishimira ko inkunga batera u Rwanda mu bikorwa nk’ibi ikoreshwa neza kuko bitanga umusaruro, akavuga ko ikigamijwe ari ukuvana abaturage mu bujiji, bwo butera ubukene.
Ati “Ntabwo ari ukwigisha gusoma, kwandika no kubara gusa, icyo tugamije ni uburyo bwo kurandura ubukene, kuko ibi ni urufunguzo rutuma abantu binjira mu itera mbere. Tubigisha n’uburyo bakwiye kwibeshaho bakora imishinga itandukanye ndetse nuko bakihaza mu biribwa”.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza yerekana ko ibarura ryakozwe umwaka ushize wa 2014, ryagaragaje ko abakuze bagera kubihumbi 8 bo muri aka karere batazi gusoma kubara no kwandika.
ADEPR ikavuga ko yifuza ko kubufatanye n’inzego z’ubuyobozi hakorwa ibarura kugira ngo hamenyekane umubare w’abakuze batazi gusoma no kwandika, kugira ngo hafatwe n’ingamba z’uko bose bakigishwa.



















TANGA IGITEKEREZO