00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Aborozi barashinja amakusanyirizo y’amata n’inganda uburiganya

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 February 2019 saa 02:11
Yasuwe :

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyanza, binubira ko ari bo birengera igihombo bonyine igihe amata bajyanye ku makusanyirizo cyangwa ku nganda yangiritse kandi bayatanze ameze neza.

Ni ikibazo bavuga ko kimaze kuba akamenyero kuko bibabaho inshuro nyinshi bityo bagasaba ko ubuyobozi bwakibakemurira.

Umwe ati “Uba wagemuye nka litiro 10 bakayapima bagasanga nta kibazo afite wamara gutaha hashira nk’iminsi ine bakakubwira ngo ntabwo bazakwishyura kuko ngo basanze amata yawe atari meza.”

Undi ati “Urebye ni uburiganya kuko iyo tubahaye amata batwishyura mu minsi 15; ubwo rero haba ubwo baguhamagaye bakavuga ngo ya mata yawe twasanze atari mazima. Ukibaza uti ‘ese ko bari bayapimye mbere ari mazima bampindutse gute?’ Ni ikibazo gikomeye”

Abo borozi icyo bifuza ni uko ubuyobozi bwakurikira icyo kibazo kuko babona ari akarengane bakorerwa.

Bamwe mu bafite amakusanyirizo y’amata n’abafite inganda ziyatunganya bahakana ibibavugwaho ariko bakemeza ko hari bagenzi babo babikora.

Perezida wa Koperative Giramata Mworozi ikorera mu Murenge wa Nyagisozi, Munyensanga Théogene, ati “Ibibazo birahari, bagenzi banjye tujya tuganira bakavuga ko hari aho bitanoga hakaba ubwo buriganya bitewe n’imikoranire yabo n’aborozi itameze neza.”

Kayitesi Immaculée uyobora uruganda rutunganya amata rwitwa ‘Zirakamwa Meza Nyanza Daily Ltd’ avuga ko ibyo abaturage bavuga atari ukuri.

Ati “Njyewe ku giti cyanjye ntawe nyasubiza hashize iminsi. Amata ava ku ikusanyirizo yapimwe bwa mbere natwe iyo tuyakiriye turayapima ameze neza tukayakoresha, atameze neza tugahita tuyamusubiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko bagiye gukurikira icyo kibazo aho kiri kigakemuka.

Ati “Icyo kibazo aho twagiye tucyumva hose twari twarakiboneye umuti kuko niba umuturage ahaye umuntu amata akayakira ntiyakagombye kuvuga ngo nyuma arayamugaruriye kuko niba atujuje ubuziranenge yagombye kuyangira aho ako kanya akiyamuzanira.”

“Biragaruka no ku nganda kuko niba zibwiwe ngo ku ikusanyirizo hari amata zigatinda kuza kuyafata hagashira iminsi ibiri kugeza ubwo apfuye; uruganda ni rwo rubibazwa kuko ni rwo ruba rwateje icyo gihombo.”

Ntazinda yasabye abaturage kutabyihererana igihe bahuye n’icyo kibazo ahubwo ko bagomba guhita babimenyesha ubuyobozi bukabarenganura.

Mu karere ka Nyanza haboneka inganda eshatu zitunganya amata ariko hari kubakwa izindi ebyiri.

Bimwe mu bikoresho bibikwamo amata mbere yo gushyirwa mu mashini iyatunganya mu nganda
Abafite inganda zitunganya amata n'abafite amakusanyirizo yayo mu Karere ka Nyanza barashinjwa gukorera uburiganya aborozi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages