Mukamana Francoise avuga ko bidakwiriye ko umugabo we apfira mu buroko bitewe n’urwango sebukwe (se w’umuhungu) amufitiye. Uyu mugore w’imyaka 28 avuga ko intandaro y’amakimbirane ya sebukwe Mubishema Denis n’umugabo we yatewe n’uko uwo musaza atashakaga ko arongora umukobwa warokotse jenoside yakorewe abatusi muri Mata 1994.
Mu kiganiro Mukamana utuye mu Kagali ka Kibinja, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza yahaye IGIHE, avuga ko byose bijya gutangira, yashakanye na Musoni Felix tariki ya 24 Kamena 2013, bukeye umugabo ajya iwabo kwaka umunani ngo abashe kubaka inzu, hanyuma se arabyanga, amubwira ko azarinda apfa atamuhaye umunani mu gihe cyose azaba akibana n’uwo mugore.
Nk’uko byemezwa na Mukamana, ngo imbarutso yo kugira ngo umugabo we afungwe yatewe n’uko nyuma y’uko iwabo bamushwishurije ko batazamuha umunani, undi yabatonganyije ababwira ko azabica. Nyuma y’iri terabwoba ngo ni bwo "gitifu w’umurenge wa Busasamana yaje kumwitwarira mu modoka ye", ubu akaba afungiye I Mpanga, mu Karere ka Nyanza.
Mukamana yemeza ko ibi umugabo we yakoze yabitewe n’umujinya, kuko na nyuma yaho ngo yanditse urwandiko asaba imbabazi, aho yemezaga ko atazabisubira.
IGIHE yashatse kumenya by’ukuri impamvu umuryango wa Musoni udashaka kumuha umunani kandi ari uburenganzira bwe, Mukamana asubiza muri aya magambo:
“Bamuziza ko batanshaka kuko ndi umucikacumu”.
Mukamana yasobanuye ko umuryango wo kwa sebukwe wahamagaye umuhungu wabo, bamubwira ko batazamuha umunani mu gihe cyose azaba atarirukana uwo mugore. Yongeraho ko bamubwiye ko bazamuha umunani mu kabande, ahantu ngo umugabo we atishimiye.
Abaturanyi b’uyu muryango baganiriye na IGIHE bavuga ko iby’uko aba bantu bapfa umunani ari ukuri ariko bakavuga ko kuba hari aho bihuriye n’ikibazo cy’amoko nta cyo babiziho.
Sebukwe arabihakana yivuye inyuma
Umusaza Mubishema Denis ahakana yivuye inyuma iby’uko yaba aziza umuhungu we gushaka umukobwa ashaka ahubwo bapfa ko yamuhaye umunani mu kabande akawanga ahubwo akifuza kubaka mu marembo y’urugo rwa se, ahantu umusaza avuga ko nawe ahafite imishinga.
Kuba ngo yarafunzwe imyaka icumi n’amezi atandatu aryozwa kugira uruhare muri jenoside ndetse no kuba yarigishijwe guha agaciro Ubunyarwanda ntibyatuma yanga umuntu kubera ubwoko bwe.
Ati “Njye sindeba ubwoko ndeba umuntu. Yaba umutwa, yaba umutwakazi, yaba umututsi yaba umuhutu, nta byo ndeba”.
Uyu musaza avuga ko iyo ataba ashaka uwo mugore yari kuba yaramwirukanye, akongeraho ko atazi iwabo ariko ngo afite amakuru ko se umubyara (umukazana we) ngo arangije TIG (imirimo nsimburagifungo) muri uwo murenge.
Mubishema agaragaza ko ahubwo umuhungu we n’umukazana we bamunaniye kuko bagera iwe adahari bakamwiba, akavuga ko adashaka kumuha imbabazi na gato ahubwo ngo bazabanze bamugorore azagaruke mu baturage afite imico ikwiriye.
Nyuma yaho IGIHE yabonanye n’umuvandimwe wa Musoni wari uturutse I Kigali aje gukurikirana ikibazo cya murumuna we, ntiyashaka kugira icyo atangaza ariko mu nzira yagendaga atonganya nyina ubabyara avuga ko Musoni nagwa muri gereza (yemezaga ko arwariyemo kandi arembye) atazigera abibababarira n’umunsi n’umwe. Uyu musore ugaragara nk’usobanukiwe neza impamvu yihishe inyuma y’amakimbirane ari iwabo, yavugaga ko Musoni aramutse aguye mu buroko, amaraso ye azabahama.



















TANGA IGITEKEREZO