Icyo cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Mukoni mu Kagari ka Mbuye mu ijoro ryo ku wa 11 Kamena 2022 ahagana saa tatu.
Uwo mugabo w’imyaka 50 y’amavuko ashinjwa gukubita Mukabugabo Francine w’imyaka 47 wahoze ari umugore we mu buryo butemewe n'amategeko ariko nyuma baza gutandukana kubera amakimbirane no kutumvikana.
Bivugwa ko uwo mugabo yafungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma afunguwe asanga umugore we yarabyaranye n'undi mugabo, amakimbirane atangira ubwo, biba ngombwa ko batandukana.
Mu ijoro ryo ku wa 11 Kamena 2022, umugabo yagiye aho uwo mugore yabaga arasuhuza bamuha ikaze, ageze mu nzu baraganira bigera aho batongana bararwana.
Abaturanyi batabaye basanga umugore yakomeretse ku mutwe hejuru y’ijisho bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kibirizi nacyo kimwohereza ku Bitaro bya Nyanza ari naho yaje kugwa.
Undi wakomerekeye muri iyo mirwano ni umwana w'imyaka 12.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Murenzi Valens, yavuze ko uwo mugabo akimara gukora icyaha yahise acika ariko nyuma arafatwa.
Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibirizi.
Bombi bari barabyaranye abana bane ariko bari bamaze imyaka igera kuri itatu batabana.
Ubuyobozi bwongeye gusaba abashakanye kwirinda amakimbirane kuko byagaragaye ko akunze kubaviramo kwicana.


Ibitekerezo 0