00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Ambasade ya Israel mu Rwanda yahembye abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya Leta

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 December 2021 saa 04:18
Yasuwe :

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yahembye bamwe mu banyeshuri bo muri Ecole Secondaire de Nyanza batsinze neza ibizamini bya Leta by’umwaka ushize bisoza amashuri yisumbuye.

Yahembye babatu babaye aba mbere abaha mudasobwa muri gahunda Ambasade ya Israel mu Rwanda yihaye yo gutera inkunga iryo shuri kugira ngo rigere ku ireme ry’uburezi ryifuzwa.

Abahembwe ni Byishimo Bénoit, Iradukunda Charles na Batuje Honoré kuko batsinze neza ikizamini cya Leta.

Nyuma yo guhabwa ibihembo bavuze ko bibashimishije kandi bibateye ishyaka n’umwete wo kwiga neza.

Byishimo Bénoit ati "Ndishimye cyane kuko ibihembo mpawe bizamfasha gukomeza kwiga neza muri Kaminuza kandi binteye kwiga nshyizeho umwete."

Iradukunda Charles na we yavuze ko umwaka ushize bakuru be bahembwe bimutera ishyaka.

Ati "Umwaka ushize bahembye abatsinze neza bintera ishyaka ryo kwiga nshyizeho umwete ngo nanjye nzatsinde neza none nabigezeho."

Bamwe mu banyeshuri bari kwitegura kuzakora ibizamini bya Leta na bo bagaragaje ko kuba bakuru babo bahawe ibihembo, bibateye imbaraga no kwiga bashyizeho umwete kugira ngo na bo bazahembwe umwaka utaha.

Umuyobozi wa Ecole Secondaire de Nyanza, Appolinaire Ndahimana, yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu budahwema kwita ku ireme ry’uburezi no kubahuza n’abaterankunga, bituma umusaruro w’abagana ishuri n’abatsinda amasomo birushaho kugera ku kigero gishimishije.

Yagize ati “Umusaruro ibi bihembo bitanga ni uko abanyeshuri bagira umurava bakiga cyane bitewe n’uko babonye ko bakuru babo batsinze neza kandi bakanabishimirwa. Ubu ngubu batsinze ku manota ari hejuru cyane kuruta ab’ubushize kuko ubu dufitemo n’umwana witwa Byishimo washoboye gutsindira ku manota 73 aza ari ku mwanya wa karindwi ku rwego rw’igihugu, akaba yaranahembwe kuri uru rwego."

Yakomeje avuga ko ibyo byerekana ko gushimira abatsinze neza bibatera umurava kandi na barumuna babo bakareberaho.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yavuze ko gutera inkunga Ecole Secondaire de Nyanza bikomeje gutanga umusaruro, bityo bazakomeza kubashyigikira kugira ngo n’umubare w’abatsinda wiyongere.

Hashize imyaka ibiri Ambasade ya Israel mu Rwanda itangiye gutera inkunga Ecole Secondaire de Nyanza zirimo mudasobwa zahawe abarimu n’ibitabo bibafasha gutegura neza amasomo.

Igikorwa cyo guhemba abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini bya leta ngo kimaze kugaragara ko gitera ishyaka barumuna babo
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, ubwo yashyikirizaga mudasobwa umwe mu banyeshuri batsinze neza
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yavuze ko gutera inkunga Ecole Secondaire de Nyanza bikomeje gutanga umusaruro
Abahawe ibihembo hamwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages