00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Animateur akurikiranyweho gukubita umunyeshuri bikamuviramo uburwayi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 21 March 2022 saa 10:44
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umukozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur) mu kigo cy’amashuri yisumbuye cyo mu Murenge wa Busasamana mu Karere Nyanza akurikiranyweho gukubita umunyeshuri inshyi akamukomeretsa amuziza ko yibye amafaranga y’u Rwanda 200.

Uwo Animateur wo ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Collège Maranatha akurikiranyweho gukubita umwana inshyi mu matwi bikamuviramo kujya avamo amaraso n’amashyira.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ibanze aturuka mu iperereza agaragaza ko nyuma y’uko uwo munyeshuri akubiswe na Animateur byamuteye uburwayi.

Ati “Amakuru y’ibanze atururuka mu iperereza ry’Urwego rw’Ubugenzacyaha avuga ko uyu munyeshuri amaze gukubitwa hashize iminsi itatu yagiye kureba umuforomo ushinzwe kuvura abanyeshuri abonye atamushoboye ahita ajya kumuvuza mu rindi vuriro bisa naho byoroha. Nyuma hashize icyumweru n’iminsi mike harongeye haza amaraso n’amashyira.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwabonye uwo mwana akomeje kuremba buhitamo kubimeyesha izindi nzego zirimo na RIB.

Ati “Uko ikibazo cy’uburwayi cyakomeje kuba ukundi byamenyeshejwe ubuyobozi bw’ikigo nabwo bufata icyemezo cyo kubimenyesha inzego zibishinzwe ngo zikurikirane mu buryo bwisumbuyeho n’ubugenzacyaha nabwo butangira iperereza.”

Dr Murangira yavuze ko uwo Animateur yiyemera ko yakubise urushyi uwo munyeshuri ariko ngo byaramugwiririye kuko hari amafaranga y’u Rwanda 200 yari yabuze bikekwa ko ariwe wayatwaye.

Uwo Animateur yatawe muri yombi ku wa 16 Werurwe 2022. Mu gihe iperereza rigikomeje afungiye kuri Sitatiyo ya RIB ya Busasamana.

Dr Murangira ati “RIB irasaba ababyeyi n’abarezi n’undi wese ufite inshingano zo kurera umwana, ko guha umwana ibihano biremereye bihanwa n’amategeko. Rwose abarezi nibitwararike, ibihano bibuza umwana uburenganzira bwe, cyangwa bimubabaza umubiri ntibyemewe.”

Mu ngingo ya 28 y’itegeko N°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 hagaragza ko umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 200 Frw ariko atarenze ibihumbi 300.000 Frw.

Iyo biviriyemo umwana ubumuga igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

Ibiro by'Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages