00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Babiri bibaga inka bakazihisha mu nzu zabo batawe muri yombi

Yanditswe na Nshimiyimana Théogène
Kuya 1 September 2026 saa 10:56
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kwiba inka bakazishyira mu ngo zabo bakazihatungira

Kuri uyu wa 1 Nzeri 2026 nibwo abagabo babiri batawe muri yombi bakekwaho kwiba inka bakazishyira mu ngo zabo ari nako bazitagaho bazahirira ziri mu nzu.

Byabereye mu mudugudu wa Runyanzige mu kagari ka Gasoro mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza.

Abakekwaho ubujura ni babiri bibye inka mu bihe bitandukanye.

Inka zafashwe imwe muri izo ni inyana yari imaze amezi atatu yibwe naho indi ni ikimasa cyari kimaze ukwezi cyibwe.

Amakuru IGIHE yamenye inka zibwe bazishyira mu nzu zabo bakajya banazahirira nyuma abaturage baza kubavumbira niko kubafata ndetse hahamagarwa ba nyir’inka baza kuzifata.

Umukozi w’umurenge wa Kigoma ushinzwe imari n’ubutegetsi Munyakazi Emmanuel yabwiye IGIHE ko abakekwa bafashwe.

Yagize ati"Twabafashe tubashyikiriza RIB yatangiye iperereza"

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda ibyaha muri rusange by’umwihariko bakirinda ubujura ahubwo bagakura amaboko mu mifuka bagakora.

Bibaga inka bakazitungira mu rugo
Inzego z'umutekano zagiye kubafata nyuma yo kumenya iby'ubu bujura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages