Ni nyuma yuko bahuguwe n’umushinga wa Global communities witwa Walmart Foundation, ugamije kwigisha abaturage guhinga no korora bya Kijyambere bakava mu bukene.
Aba baturage bemeza ko mu myaka ibiri bamaze bakorana n’uyu mushinga uri gusoza ibikorwa byawo, hari ubumenyi byinshi bungutse ku buryo bamaze kwigira.
Mukamasabo Vestina utuye mu kagari ka Gasoro afite urutoki yezamo igitoki gipima ibiro 120, avuga ko mbere atarahugurwa yahingaga bya gakondo akavangavanga ibihingwa bigatuma umusaruro uba mukeya.
Yagize ati “mbere nari mfite urutoki, ariko nezagamo igitoki gito cyane, naragitemaga nkagitekera abana inshuri imwe kigahita gishira”
Yemeza ko n’ubwo umushinga urangiye, ubumenyi bahawe buhagije kandi batazasubira inyuma mu iterambere.
Ati “umushinga urarangiye ariko ubumenyi baduhaye burahagije, nzakomeza ibikorwa byanjye kuko icyo bampaye ni umusingi, kandi ubuyobozi bwatwigishije ko tugomba kwigira ntiturambirize kubyo guhabwa inkunga gusa”.
Gasirabo Phenias utuye mu kagari ka Kiruri, avuga ko inka ye ya kijyambere ayikama litilo 14 ku munsi kandi mbere yarakamaga litilo 5.
Ati “aho twafatiye inyigisho ko inka tugomba guziteza intanga, tukazuhira tukazigaburira neza, twarabikoze none ngiyi inyungu. Burya gukena ni ibitekerezo bicye, iyo wagutse mu bitekerezo ugashakisha bwa bukene ubwikuramo; kandi iyo ubonye inkunga birusshao kuba byiza, inkunga ya mbere ariko ni ibitekerezo, ni kuguha ubumenyi”.
John Ames uhagarariye wa Global communities mu Rwanda akaba n’umukuru w’umushinga wa Walmart Foundation, avuga ko yishimiye uburyo abaturage bashyize mu bikorwa ibyo bigishijwe, abasaba kuzajya babyigisha abaturanyi babo.
Ati “ mwabaye abanyeshuri beza, mwakoze neza ibyo twabigishije ndabashimiye cyane, kandi nubwo umushingwa wa Walmart urangiye, turacyari kumwe ,kuko Global Communities na Usaid Ejo Heza ntabwo bivuye muri Nyanza. Icyo nabasaba nuko ibyo mwize nwazabyigisha abaturanyi banyu”
Umushinga Walmart Foundation watangiye gukorera mu Rwanda mu Ukuboza 2013, ufite intego yo kwigisha abaturage uburyo bwo kongera umusaruro uva m’ubuhinzi n’ubworozi, bahainga kandi bakorora kijyambere.
Muri gahunda yabo bari biyemeje gukorana n’abaturage ibihumbi 50, hari abagera ku bihumbi 6500 bo mu karere ka Nyanza.
Usibye kwigishwa kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, aba baturage bigishwa no gutegura indyo yuzuye barwanya indwara ziterwa n’imirire mibi, ndetse no ugira isuku bakumira indwara zituruka ku mwanda.



















TANGA IGITEKEREZO