00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Batewe inkeke n’ubusaze bw’amashuri abana babo bigiramo

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 17 July 2015 saa 09:52
Yasuwe :

Ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa Mututu ruherereye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, bavuga ko batewe impungenge n’amwe mu mashuri ashaje abana babo bigiramo, kuko ngo ashobora kubagwira, bagasaba inzego zibishinzwe kubagoboka kugirango abana babo bige mu mutuzo wuje umutekano.

Izi mpungenge zagaragajwe n’aba babyeyi mu minsi ishize ubwo iri shuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (TYBE), ryari mu gikorwa cyo kwishimira ko imfura zaryo zatsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Nk’uko babivuga, iyo ugeze muri iki kigo ubona inyubako z’ibyumba by’amashuri bitandukanye, harimo n’ibishaje cyane, bigaragara ko bimaze imyaka myinshi byubatswe.

Umubyeyi witwa Tharicisse Semukanya avuga ko aya mashuri ashaje yubatswe kera ahagana mu myaka ya 1973, kuri ubu ngo yakabaye atakigishirizwamo, kuko ashobora guteza impanuka.

Yagize ati “Aya mashuri arashaje cyane, akwiye kuba atakigishirizwamo, kuko ateye impungenge, kandi biragaragara ko ashobora no kugwa kubana bari kuyigiramo. Icyo twifuza nuko badufasha hakaboneka amashuri meza atuma abana bacu biga batuje.”

Bamwe mu barimu bigishiriza kuri iki kigo cy’ishuri bavuga ko usibye kuba bigisha bafite ubwoba ko yabagwira, hari n’ikibazo cy’uko hatabona, ndetse niyo imvura iguye hava,bigatuma amasomo bayahagarika.
Umwe mu barimu yagize ati “Turigisha ariko tuba dufite ubwoba ko ashobora kutugwaho, (…) buriya nta nubwo haba habona neza iyo wicayemo ntuba ureba neza ku kibaho. (…) nk’iyo imvura iguye biba ibibazo, amasomo turayahagarika kuko abana bajya kugama muyandi mashuri”.

Umuyobozi wa G.S Mututu, Ndahimna Appolinaire avuga ko iki kibazo cy’amashuri ashaje bakigejeje ku nzego z’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza, kandi bizeye ko kizakemuka bakabona amashuri mashya ahaye abayigiramo umutuzo.

Yagize ati “Icyo kibazo kirahari, ariko twakimenyesheje ubuyobozi bw’akarere, kadi twizeye ko kizakemuka, kuko hari n’andi mashuri mashya twubakiwe muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyka 9 na 12.”

Ubuyobozi bw’akarere ngo ikibazo burakizi

Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyanza Eduard Mushimiyimana yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’ibyumba bimwe by’amashuri bishaje kuri iki kigo bakigejejweho, ariko kizakemurwa mu mafaranga y’ingengo y’imari y’umwaka utaha.

Mushimiyimana avuga kandi ko azakomeza kubakorera ubuvugizi ibibazo byose iri shuri rifite bikitabwaho, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.

Ati “Icyo kibazo twakigejejweho, turakizi, kizakemurwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, kuko bijyanye n’ubushobozi buhari uyu mwaka ntabwo byshoboka. turizeza ababyeyi n’abarimu ko tuzakomeza gukora ubuvugizi bigakemuka”.

Kugeza ubu iri shuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, rifite amashami abiri, ariyo Imibare ibinyabuzima n’ubutabire (MBC) n’ishami ry’Amateka, Icungamutungo n’Ubumenyi bw’isi (HEG).

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bukaba burishima, kuko ngo riri mu mashuri ya mbere atsindisha neza muri aka karere.

Gusa uku gutsindisha gushobora kuzasubira inyuma mu myaka iri imbere niba ntagikozwe, kuko usibye ibibazo by’ibyumba by’amashuri, iri shuri rigaragaramo n’ibindi bibazo birimo kutagira amashanyarazi na zimwe mu mfashanyigisho.

Ndahimna Appolinaire Umuyobozi wa G.S Mututu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages