Mu 2017 nibwo uruganda rw’amazi rwa Mpanga rufite ubushobozi bwo gutanga meterokibe zirenga 5000 ku munsi rwubatswe ngo rugaburire ibice bitandukanye by’Akarere ka Nyanza.
Bamwe mu barutuririye babwiye IGIHE ko bavoma mu bishanga nyamara batuririye uruganda rwayo, bikabagiraho ingaruka zirimo no kurwara.
Mureramanzi Révérien wo mu Kagari ka Mpanga yavuze ko amazi atunganywa n’urwo ruganda ahabwa abandi bo bagasigara.
Ati “Ibaze uri mu Mudugudu urimo uruganda rw’amazi, akajya za Bugesera asize iwanyu, urumva iterambere rijya aho, twebwe tugasigara aho hasi.”
Mukahigiro Annonciate yagize ati “Mu ngo nta mazi dufite tuvoma ibinamba […] Kunywa amazi mabi bidutera ingaruka zirimo kurwara inzoka, malaria. Niyo tugiye kwa muganga nizo badusangamo.”
Mugenzi we wo mu Mudugudu wa Nyamazi, Akagari ka Mpanga witwa Munyaneza Charles yagize ati “Amazi aducaho ariko twe ntayo dufite. Yego duturanye n’uruganda rwayo ariko ikibabaje ni uko arenga akigira mu bandi.”
Ubwo yari mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kumenyekanisha politiki y'amazi n'isukura kuri uyu wa 18 Werurwe, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko kimwe n’abandi baturage batarahabwa amazi bazayahabwa buhoro buhoro.
Ibi ngo bizajyana na gahunda yo gusana umuyoboro wa Shyogwe-Mayaga, uwa Butansinda-Agahombo-Mulinga n’uwa Busasamana-Rwabicuma-Nyagisozi.
Ati “No mu bindi bice dufute imishinga yo kuzabagezaho amazi meza umwaka utaha, tukagira na Mukingo ndetse na hariya Mpanga hubatse ruriya ruganda. Ku bufatanye na Wasac twumvikanye ko umwaka utaha naho hazagezwa amazi.”
Abatuye Nyanza kimwe no ku rwego rw’igihugu bavoma amazi mezi bakoze urugendo rutarenze iminota 30 bari ku gipimo cya 86% ariko intego ni uko mu 2014 bizaba ari 100%.









Ibitekerezo 0