Iyo mibiri yatangiye kuboneka ku wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021 mu itongo ryahoze rituyemo abishwe muri Jenoside mu Mudugudu wa Taba mu Kagari ka Rwesero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko iyo mibiri yabonywe n’abantu bacukuraga itaka ryo gukata icyondo.
Ati “Ni ahantu hari itongo ry’abantu bishwe muri Jenoside, ubu barimo bahubaka izindi nzu; abacukuraga icyondo cyo kubaka bageze aho bagera ahantu hari imibiri. Ugereranyije ubona ari imibiri 10 kuko nyuma y’imyaka 27 iba yarangiritse.”
Yakomeje avuga ko bagishakisha ko hari indi yaba iri muri iryo tongo cyangwa hafi yaho kugira ngo yose ijyanywe mu rwibutso.
Yavuze ko nubwo nta muntu n’umwe baramenya muri iyo mibiri yabonetse, bafite amakuru yemeza ko iyo mibiri ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari amakuru avuga ko aho iyo mibiri yabonetse mu gihe cya Jenoside hari ibyobo bitatu birimo n’umusarani, byajugunywagamo abatutsi bamaze kwicirwa kuri bariyeri yari hafi aho.
Bizimana yasabye abaturage bafite amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside kuyatanga kuko kuba muri iki gihe hari ikiboneka bisobanuye ko hari abadashaka kuhagaragaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!