00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Hadji watangiriye ku mushahara wa mwarimu arabara miliyoni zirenga 300

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 17 May 2015 saa 03:24
Yasuwe :

Havugimana Issa ukorera ubucuruzi bw’ amati n’ ibindi biribwa i Nyanza mu Majyepfo y’ u Rwanda, avuga ko yatangije Hadji Entreprise mu bushobozi buke bw’ umwarimu wo mu mashuri abanza ariko ubu ibikorwa bye bigeze kuri miliyoni 300.

Mu kiganiro na IGIHE, Havugimana Issa uzwi nka ‘Hadji’ yatangaje ko n’ ubwo yatangiye nta gishoro gifatika hari aho ibikorwa bye bigeze.

Yagize ati “Nahereye ku busa. Nta n’ inguzanyo natse ngo ntangize iyi Entreprise. Ni umushahara wanjye wonyine nka mwalimu. Ubu ibikorwa byanjye bigeze mu gaciro ka miliyoni 300 z’ amafaranga y’ u Rwanda.”

Havugimana Issa 'Hadji' ngo yatangiriye ku mushahara muto w'umwarimu wo mu mashuri abanza

Yakomeje agira ati “Natangiye ncuruza imbuto, utuntu dusanzwe, resitora nto. Natekeraga abagenzi icyayi na capati nyuma baza kunsaba kubaha amata. Nagendaga mbaha mu gikombe, nyuma y’ igihe ntangira kujya mbaha mu kintu cya litiro enye bashoboraga kujyana iwabo. Uyu munsi imodoka zose zirimo abagenzi zihagarara hano ngo abagenzi baruhuke. Mbaha nibura litiro ibihumbi bibiri ku munsi.”

Hadji avuga ko ibi bikorwa byungura cyane n’ abatuye i Nyanza kuko abagera kuri 500 bamugurisha amata baturuka mu makoperative agera kuri 12.

Mu mwaka ngo ibikorwa byo kugura amata bitwara nibura miliyoni 120 akanyobwa n’Abanyarwanda, akanoherezwa i Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hadji agaragaza kutabona inguzanyo nk’ imwe mu mbogamizi zikomeye ku bikorwa bye, kuko yifuza kongera ibikorwa byinshi mu bucuruzi bwe, birimo gutunganya ibikomoka ku mata.

Yabisobanuye agira ati “Birangoye cyane kubona inguzanyo nifuza. Ushinzwe gusuzuma inguzanyo azakubwira ngo ingwate yawe ntabwo yakwishingira iyi nguzanyo.”

Litiro eshanu z’amata kwa Hadji zigura amafaranga 2500, iki giciro ngo kikazamurwa no kuba akajerekani gatumizwa muri Kenya ku mafaranga hafi 700, mu gihe litiro imwe aba yayiguze amafaranga 350 .

Ubu ibikorwa bye bifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 300
Amata yo kwa Hadji agera muri Congo no mu Burundi
Amata yo kwa Hadji aba yujuje ubuziranenge

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages