Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 15 Werurwe 2018, cyitabirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya, ari kumwe na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr. Peter Woeste, n’abandi bayobozi ku nzego zitandukanye.
Hatashywe ku mugaragaro ibyumba 40 by’amacumbi bishobora kuraramo abanyeshuri 480, n’ibindi bibiri byo kwigiramo gusudira no gukora amazi ndetse n’imashini zisudira n’ibindi bikoresho abanyamyuga bifashisha.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya, yashimye Leta y’u Budage ubufatanye bwiza igirana n’u Rwanda, abwira abanyeshuri ko bagomba kubyaza umusaruro ibyo bikoresho kandi asaba ko hongerwa umubare w’abakobwa.
Yagize ati “Turasaba ko abanyarwanda, urubyiruko bagira uruhare kugira ngo aya mashuri dufite dukomeza no kongera yitabirwe ariko by’umwihariko turifuza ko abakobwa barushaho kubyitabira, baratangiye ariko baracyari bake”.
Yasabye ko abiga imyuga n’ubumenyingiro bahabwa umwanya mu bikorwa bibyara amafaranga haba ibyo mu kigo cyabo cyangwa hanze kugira ngo bakomeze kunguka ubumenyi ariko bakinjiza n’amafaranga.
Umwe mu bakobwa biga gukanika imodoka muri iryo shuri, Elizabeth Niyonkuru, avuga ko amaze kumenya byinshi kandi afite icyizere ko umwuga we uzamufasha kugira ejo hazaza heza.
Ati “Nigiriye icyizere nza kwiga imyuga, maze kumenya gukora amapine na moteri no kumena amavuta, ngiye kugera hanze bimfashe kuko nzi gukora byinshi. Mu ishuri ryacu twigamo turi 52 ariko ndi umukobwa umwe, icyo nasaba abakobwa bagenzi banjye ni ugutinyuka kuko natwe turashoboye”.
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr. Peter Woeste, yavuze ko Leta ye izakomeza ubufatanye na Leta y’u Rwanda mu iterambere by’umwihariko mu gushyigikira uburezi hibandwa no ku guteza imbere amashuri y’imyuga.
Yagize ati “Leta y’u Rwanda igaragaza icyerekezo cyiza cyo guteza imbere uburezi by’umwihariko mu kwigisha abana bayo imyuga n’ubumenyingiro; u Budage nk’igihugu cyateye imbere muri ibyo twiyemeje kubashyigikira no kugirana nabo ubufatanye kandi tuzabikomeza kuko biri gutanga umusaruro mwiza”.
Ibyumba byatashywe n’ibikoresho byakiriwe bigize icyiciro cya mbere muri bitatu by’inkunga u Budage bwemereye u Rwanda yo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu mashuri.
Icyiciro cya mbere cy’iyo nkunga kingana na miliyoni 5,5 z’Amayero, naho icya kabiri nacyo cyamaze gutangira kizaba kigizwe na miliyoni zigera kuri zirindwi z’amayero mu gihe icya gatatu kigizwe na miliyoni 10 z’amayero.
Umuyobozi wa Kavumu Training Center, Eng. Eugene Ruzindana, yavuze ko iryo shuri ryakira abanyeshuri basaga 1500 buri mwaka. Ribarizwamo amashami arimo gukanika imodoka, gutwara abantu n’ibintu, gusudira ibyuma, amashanyarazi, gucura ibyuma n’ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO