00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Hatoraguwe umurambo w’umusore mu rugomero rw’amazi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 11 February 2022 saa 07:28
Yasuwe :

Umurambo w’umusore witwa Munyentwali Jean Claude wasanzwe warohamye mu rugomero rw’amazi rwa Bishya ruri mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Uwo musore w’imyaka 23 y’amavuko umurambo we wabonetse ku wa 10 Gashyantare 2022 mu rugomero rw’amazi ruri mu Mudugudu wa Nyamagana B mu Kagari ka Kavumu.

Bikekwa ko yaba yarohamye ari mu bwato ari kuroba mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Sibomana Egide, yabwiye IGIHE ko uwo musore yari asanzwe akora uburobyi.

Yavuze ko yakomokaga mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ruhuha mu Kagari ka Bihari mu Mudugudu wa Nyagafunzo. Yageze i Nyanza agiye gukorera umuntu bakomoka hamwe mu kazi ku burobyi.

Yavuze ko umurambo we wamaze gukurwa mu mazi ujyanwa ku Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma kandi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza.

Ati “Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi yamaze kuwukura mu mazi ujyanwa kwa muganga gukorerwa isuzuma kandi RIB yatangiye iperereza.”

Munyentwali yari amaze amezi agera ku munani mu Karere ka Nyanza akora uburobyi.

Umurambo w’umusore witwa Munyentwali Jean Claude wasanzwe warohamye mu rugomero rw’amazi rwa Bishya mu Karere ka Nyanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages