Uwo musore w’imyaka 23 y’amavuko umurambo we wabonetse ku wa 10 Gashyantare 2022 mu rugomero rw’amazi ruri mu Mudugudu wa Nyamagana B mu Kagari ka Kavumu.
Bikekwa ko yaba yarohamye ari mu bwato ari kuroba mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Sibomana Egide, yabwiye IGIHE ko uwo musore yari asanzwe akora uburobyi.
Yavuze ko yakomokaga mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ruhuha mu Kagari ka Bihari mu Mudugudu wa Nyagafunzo. Yageze i Nyanza agiye gukorera umuntu bakomoka hamwe mu kazi ku burobyi.
Yavuze ko umurambo we wamaze gukurwa mu mazi ujyanwa ku Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma kandi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza.
Ati “Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi yamaze kuwukura mu mazi ujyanwa kwa muganga gukorerwa isuzuma kandi RIB yatangiye iperereza.”
Munyentwali yari amaze amezi agera ku munani mu Karere ka Nyanza akora uburobyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!