Ni igikorwa cyabereye mu ishuri ryita ku bafite ubumuga rya HVP Gatagara riherereye mu Murenge wa Mukingo kuri uyu wa gatatu.
Cyakozwe n’Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite Ubumuga (NUDOR: National Union of Disabilities Organizations of Rwanda), cyitabirwa n’abayobozi batandukanye hamwe n’abanyeshuri, aho bazamuye ijwi mu gihe cy’umunota umwe.
Umukozi muri NUDOR, Turyeshimirwa Jacqueline yavuze ko ari ibintu bitari bisanzwe muri sosiyete ariko ari igikorwa cyabereye mu bihugu bigera kuri 30 hagamijwe kwibutsa ko abafite ubumuga bafite uburenganzira nk’ubw’abandi.
Ati “Ni uburyo bwo gukangurira abanyarwanda cyangwa Isi yose kumva ko umwana ufite ubumuga nawe ashoboye, cyane cyane ya miryango ijya ibahisha kugira ngo nabo baze ahagaragara bagire uruhare mu iterambere.”
Umuyobozi w’ishuri ryita ku bafite ubumuga rya HVP Gatagara, Gatari Jean Baptiste, yavuze ko bigisha abana 725 harimo abagera kuri 299 bafite ubumuga. Yavuze ko bahura n’ibibazo byiganjemo iby’ubushobozi buke.
Ati “Abo dufite benshi ni abaturuka mu miryango ikennye itabasha kubitaho. Ikindi ni ubwumvikane buke bw’ababyeyi bahora bakimbirana bitewe no kuba barabyaye umwana ufite ubumuga.”
Abayobozi bari bitabiriye icyo gikorwa bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gukangurira abantu bose kwita ku bafite ubumuga no kutabaheza.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga mu Karere ka Nyanza, Tumusime Shaloni, ati “Tugiye gushyira hamwe ijwi ryacu rizamuke tumenye ngo ni ibihe bikenewe kugira ngo umwana nakenera ubuvuzi cyangwa uburezi abubone.”
Igikorwa nk’icyo cyabereye no mu tundi turere nka Ruhango, Karongi, Nyarugenge, Nyagatare na Rulindo.
Igikorwa ngarukamwaka cyo ‘kuvuza inzogera’ cyashyizweho n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bafite ubumuga ku Isi witwa ‘Foundation Liliane’; Ni ku nshuro ya kabiri kibereye mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO