00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Ibura ry’imiti ku bigonderabuzima rituma abivuza Kirabiranya biyongera

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 22 December 2014 saa 10:46
Yasuwe :

Abaturage bo mu murenge wa Ntyazo mu ka Nyanza barasaba inzego zibishinzwe gukemura ikibazo cy’imiti ikunze kubura ku bigo nderabuzima kuko bituma bamwe bayoboka kugura imiti ya magendu ituruka mu Burundi yahawe izina rya Kirabiranya.
Abatuye mu mudugudu wa Nkombe, akagari ka Katarara, muri uyu murenge wa Ntyazo babwiye umunyamakuru wa IGIHE ko ako agace batuyemo gakunze kwibasirwa na Malariya, ariko bakavuga ko hari ubwo barwara, bajya kwa muganga, nyuma yo gusuzumwa no kubwirwa indwara (…)

Abaturage bo mu murenge wa Ntyazo mu ka Nyanza barasaba inzego zibishinzwe gukemura ikibazo cy’imiti ikunze kubura ku bigo nderabuzima kuko bituma bamwe bayoboka kugura imiti ya magendu ituruka mu Burundi yahawe izina rya Kirabiranya.

Abatuye mu mudugudu wa Nkombe, akagari ka Katarara, muri uyu murenge wa Ntyazo babwiye umunyamakuru wa IGIHE ko ako agace batuyemo gakunze kwibasirwa na Malariya, ariko bakavuga ko hari ubwo barwara, bajya kwa muganga, nyuma yo gusuzumwa no kubwirwa indwara barwaye, ntibahabwe imiti bakabwirwa ko yashize, ko bajya kwigurira muri farumasi zo hanze.

Ibi ngo bituma bamwe muri bo bayoboka kugura ibinini bya Magendu bituruka mu Burundi biyahawe izina rya Kirabiranya, kuko imiti yo muri farumasi zo hanze ikunze kuba ihenze cyane.

Uwitwa Nsengimana yagize ati “Njye nigeze kujya hano hirya ku kigonderabuzima, bamaze kumfata amaraso bambwira ko ndwaye Malariya, ariko imiti ntayo bafite, ngo njye kugura muri Farumasi hanze. Nagiye nibaza ukuntu ngiye kugura imiti ya 2500, kandi naratanze na Mitiweri ya 3000, sinzi uko nahuye na mugenzi wanjye andangira aho bagurira ibinini bya Kirabiranya, ngura ibya 250 ndabinywa ndakira.”

Bamwe muri aba baturage, bagaragaza ko batewe impungenge no kwivuza magendu kuko ibi binini bishobora kubagiraho ingaruka kuko ababicuruza babizana mu bwihisho kandi nta suku bifite.

Iki kibazo cy’ibura ry’imiti, bavuga ko gikomerera cyane abakoresha ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mitiweri, ngo abafite ubundi bwishingizi bo akenshi baba bakorana nizo farumasi zo hanze.

Umukecuru witwa Nyiramana avuga ko iri bura ry’imiti, rituma hari abamaze kunangira gutanga mitiweri kuko bagahitamo kwigurira icyo kinini cya Kirabiranya bavuga ko kivura kivura indwara zose.

Umuganga Kigo nderabuzima cya Mututu giherere muri uyu murenge wa Ntyazo utarashatse ko amazina ye atangazwa, yemereye umunyamakuru wa IGIHE ko hari ubwo imiti ibashirana.

Yagize ati “Buriya imiti iza hano tuyihawe n’ibitaro by’akarere, haba igihe iyo dufite ishize indi itaraza. Icyo gihe umurwayi uje atugana kandi ayikeneye tumuha imiti ihari imufasha koroherwa, tukamusaba kugaruka undi munsi cyangwa yaba afite ubushobozi akajya kwigurira muri farumasi. Gusa iki kibazo twarakivuze kandi twizeye ko kizakemuka.”

Uyu muganga kandi avuga ko gukoresha imiti ya magendu bishobora kuzagira ingaruka mbi ku buzima bw’uwayikoresheje kuko iba itujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Imiti ya magendu ushobora kuyinywa ugasa nukize, ariko ingaruka ziza nyuma. Ushobora kuyifata uzi ko wivura Malariya nyuma ukarwara iy’igikatu ikanaguhitana kubera ko imiti wafashe itari ifite ingufu zo kuyivura.”

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe imibeho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza, Appoline Kambayire we avuga ko kubura kw’imiti ataribyo bituma abaturage bajya muri magendu ko ahubwo babiterwa n’imyumvire, bityo ngo barongera ubukangurambaga mu kwigisha abaturage.

Kamabayire ati “Impamvu nyamukuru ituma bajya kwa magendu ni imyumvire no gutinya ibiciro by’ubuvuzi. Hari igisubizo, turimo kubashishikariza kugura mitiweri hakiri kare kugirango ugaragaje ikimenyetso cy’indwara iyo ariyo yose ajye kwa muganga atikandagira.”

Umurenge wa Ntyazo, uherereye mu gice cy’Amayaga aho abahatuye bakunze kwibasirwa na Malariya kubera imibu ihagaragara.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buvuga ko bamwe mu baturage baseta ibirenge mu kwivuza, bahabwa n’imiti ntibayimare cyangwa ugasanga abantu babiri basangira imiti y’umuntu umwe, ibi bigatuma imibare y’ubwandu bwa Malariya ikomeza kuzamuka.

Imibare igaragaza ko muri aka karere ka Nyanza abaturage bari ku kigereranyo cya 12% ari bo bagaragayeho indwara Malariya kuva muri Nyakanga kugeza mu Kwakira 2014.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages