00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Ibyo yakorewe na AERG/GAERG abifata nk’umusingi wo gusezerera ubukene

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 10 March 2015 saa 12:50
Yasuwe :

Odette Uwambayinzobe utuye mu Kagari ka Rwotso, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza yahawe inka y’imbyeyi n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango AERG na GAERG, none aremeza ko uwo ari umusingi wo kwivana mu bukene n’ubwigunge.

Uyu mukecuru w’ imyaka 70 y’amavuko yahawe inka muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ibikorwa by’Amahuriro y’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga n’abarangije amashuri yisumbuye na kaminuza (AERG/GAERG), igamije gufasha abanyarwanda kwitegura neza kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi.

Uwambayinzobe yabwiye IGIHE ko Jenoside yamusize ari inshike, ariko ko no mu bikorwa by’ubuhinzi akora atabasha kubona umusaruro kubera guhinga nta fumbire, bityo ngo inka ahawe izamukemurira byinshi barimo no kubona amata.

Ati “Abana bacu Imana ibahe umugisha nta kindi navuga, kuko barantabaye (…) numvaga ko nasigaye njyenyine ntawamfasha ariko mbonye ko hakibaho abana bafite umuco. (…) inka bampaye nzayitaho impe ifumbire, mbone amata, kuko nahingaga nkafumbiza ivu”.

Munyaneza Jean Bosco umuhuzabikorwa wa AERG muri UNLK ishami rya Nyanza

Munyaneza Jean Bosco umuhuzabikorwa wa AERG muri UNILAK ishami rya Nyanza, wari uyoboye ibikorwa bya AERG/GAERG WEEK mu Murenge wa Kibirizi avuga ko ibikorwa bazakora muri uku kwezi bizibanda ku kuremera abacitse ku icumu batishoboye n’abahishe abahigwaga mu gihe cya Jenoside.

Ibikorwa bakoze mu Murenge wa Kibirizi, harimo gusana inzu y’umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe abatutsi, kubaka uturima tw’igikoni ndetse no guha inka umukecuru utishoboye.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango AERG ruturuka mu mashuri y’isumbuye yo mu Karere ka Nyanza, abaturuka muri kaminuza ya UNLK ishami rya Nyanza, ndetse na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibirizi.

Umuhuzabikorwa wa AERG muri UNLK Nyanza avuga ko nk’uko biteganyijwe, ibikorwa byabo bizakomeza hagati y’amataliki ya 07 werurwe kugeza taliki ya 04 Mata 2015, kuko bafite intego nyamukuru yo gutegura abanyarwanda kwinjira neza mu gihe cyo kwibuka.

Munyaneza ati “Umusaruro nyamukuru twiteze, ni uko umunyamuryango wacu ndetse n’umunyarwanda wese azinjira mu cyumweru cyo kwibuka twaramaze kumutegura mu mutwe, yifitemo guha agaciro ibihe tugiye kwinjiramo byo kwibuka ababyeyi bacu n’abavandimwe bazize Jenoside yakorewe abatutsi, kuko nyuma y’ibikorwa byateganyijwe tuzajya dutanga ibiganiro”.

Urubyiruko rwa AERG na GAERG rwishimiye kugabira inshike no gufasha abatishoboye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi yashimiye urubyiruko rwibumbiye muri AERG na GAERG, asaba abaturage kwitabira ibikorwa nk’ibi kuko bizabafasha gushimangira ubumwe n’ubwiyunge no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Umurenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza ubarizwamo imiryango irenga 1000 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, muri yo 21 ni inshike kuko bibana bonyine.

Uyu murenge uvugwaho amateka yihariye, kuko mu gihe cya Jenoside wiciwemo abagore barenga 360, nyuma yo gushukwa n’interahamwe zibabwira ko zitazabica, maze zimaze kubakusanyiriza hamwe zirabica.

Banasana inzu yangiritse
Bubatse n'uturima tw'igikoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages