Byagaragajwe kuri uyu wa 15 Mutarama 2018, ubwo hafungurwaga ibyumba by’amashuri bishya 31 n’ubwihereo 36 biherutse kubakwa mu bigo by’amashuri biri mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyanza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, yavuze ko bateganya ko byose bizaba byarangiye muri 2020, ariko uko ubushobozi buzajya buboneka bazajya bahera ahihutirwa mu rwego rwo guteza imbere uburezi.
Yagize ati “Muri rusange ibyumba by’amashuri bikeneye gusimbuzwa bigera kuri 251 hakaba n’ibindi 220 bikeneye gusanwa. Gahunda ni uko bizakorwa mu myaka itatu iri imbere bikaba birangiye ariko byose biraturuka ku bushobozi bw’igihugu kuko ni ku bufayanye bwa REB kuko ni yo idufasha cyane cyane mu bikoresho abaturage na bo bagashyiraho umuganda wabo”.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko bishimira ko amashuri ari kuvugururwa kugira ngo abana babo bigire ahantu heza hadateye impungenge, kandi na bo biteguye gukomeza gutanga umuganda wabo muri ibyo bikorwa.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yasabye abanyeshuri, ababyeyi n’abarezi gufata neza ibyumba by’amashuri kandi yibutsa ababyeyi ko nta mwana n’umwe ukwiye kuvutswa amahirwe yo kwiga.
Ati “Turashimira ababyeyi uruhare runini bagize kugira ngo aya mashuri tumaze gutaha aboneke, icyo nabasaba ni ukuyafata neza, aya mashuri kugira ngo yubakwe hakoreshwa imbaraga nyinshi; kuyafata neza ni inshingano ya buri wese.”
Muri icyo gikorwa ababyeyi bibukijwe ko itangira ry’amashuri ryegereje bityo ko bagomba gutegura abana babo bakagera ku ishuri ku gihe kandi bakabashakira ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo bige neza.



















TANGA IGITEKEREZO