00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Igikamba n’ubugoro bifatwa nk’umuti, inzego z’ubuzima zikabyita uburozi

Yanditswe na

Kwizera Prudence

Kuya 29 April 2015 saa 11:51
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo bavuga ko itabi ry’igikamba n’ubugoro ari umuti bifashisha iyo barwaye amenyo mu gihe inzego z’ubuzima zibaburira zivuga ko itabi ritera Kanseri.

Abasaza n’abakecuru bacuruza itabi n’ubugoro mu isoko rya Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi bavuga ko gucuruza itabi bibinjiriza amafaranga menshi, kuko buri munsi bakira abakiriya bashaka igikamba cyangwa ubugoro nk’umuti.

Mporebucye Adiel w’imyaka 76 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Nyarutovu mu kagari ka Rurangazi yabwiye IGIHE ko yatangiye gucuruza itabi afite imyaka 18 kandi bimufasha gutunga umuryango we ugizwe n’abantu batatu kuko nta sambu yo guhinga agira.

Yagize ati “ Itabi turivana i Kigali, niryo rimfasha kubona imyambaro, icyo kurya no gutanga mitiweli kuko ntasambu ngira ngo ndayihinga. Hano rwose abakiriya baraboneka ku bwinshi, umushandiko umwe tuwurangura ibihumbi 7, tukungukaho magana atanu, (…) ku munsi nshobora kugurisha imishandiko ibiri.”

Ngo itabi ni imari ishyushye

Bamwe mu bagore bagura ubugoro bwo kujundika mu kanwa bahamya ko bubafasha kuvura indwara z’amenyo cyane y’ifumbi.

Umwe yagize ati “Uyu ni umuti ukaze w’amenyo, iyo amenyo ajemo imisonga mfataho gacye nkajundika, mukanya gato imisonga ikaba iragiye nkumva iryinyo rirakize.”

Abagura ubugoro basigaye babyita ‘Mujyuwani’. Iyo ubabajije impamvu barwara amenyo ntibajye kuyavuza kwa muganga, basubiriza icyarimwe bati “Tujya gukorayo iki kandi dufite umuti.” Abandi bakavuga ko bashobora kujya kwa muganga amenyo yabo agakurwa.

Usibye kuba bavuga ko ribavura amenyo, bavuga ko baryifashisha mu kwivura iseseme ndetse n’ikirungurira.

Inzego z’ubuzima zivuga ko itabi ritera Kanseri

Umuganga ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare, Dr Martin Munyaneza, aburira abanywi b’itabi avuga ko ritera indwara idakira ya Kanseri yo mu kanwa, iyo munda, iyo mu muhogo, iy’ibihaha, cyangwa indwara z’ibice bitandukanye harimo n’umutima.

Avuga ko kurya ubugoro ari bibi kurushaho kuko bishobora gutuma umuntu ubukoresha afatwa vuba n’izo ndwara kuko bwihuta kugera mu maraso kurusha uwatumuye itabi.

Yagize ati “ Itabi habamo uburozi bukaze bwita Nikotine (Nicotine), ubwo burozi butera Kanseri kandi ntipfa kuvurwa ngo ikire. Ubugoro bwo ni bubi cyane kuko iyo umuntu aburiye bwa burozi bwa Nikotine bwinjira mu maraso vuba bunyuze mu kanwa indwara ikaba igikatu kurusha uwatumuye itabi.”

Yakomeje atangaza ko itabi ritica umuntu urinywa gusa ahubwo ko n’undi wese uhumeka umwotsi waryo ahura n’ibyago byo kuba yarwara izo ndwara zidakira.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko abantu bagera kuri miliyoni 6 ku isi, bapfa buri mwaka bazize ingaruka zo kunywa itabi.

Ubugoro ngo ni umuti uvura amenyo
Baritumura nta mpungenge
Babanza kuryihumuriza kugira ngo bamenye ko riryoshye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages