00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Imiryango isaga 460 yasemberaga itagira inzu yamaze kubakirwa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 6 July 2020 saa 09:49
Yasuwe :

Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, abafatanyabikorwa n’abaturage, imiryango 468 itari ifite aho kuba yarubakiwe, kuri ubu ifite inzu zo kubamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko kimwe mu bibazo bari bariyemeje gukemura mu mihigo harimo icy’imiryango isembera kuko cyari kibangamiye imibereho y’abaturage.

Yagize ati “Twagombaga kubakira imiryango yasemberaga igera kuri 468, izo nzu zarubatswe. Tukaba dushima cyane inkunga y’abafatanyabikorwa banyuranye dusanzwe dufatanya.”

Ntazinda yavuze ko mu kubaka izo nzu abaturage babigizemo uruhare rukomeye kuko bagiye batanga umuganda.

Yashimiye abafatanyabikorwa avuga ko barimo abatanze isakaro, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi.

Akarere ka Nyanza gateganya kubakira indi miryango 404 nayo imaze igihe isembera, idafite aho kuba.

Ntazinda yemeza ko bazakomeza gushyira ingufu mu gukemura ibibazo by’imiryango itagira aho kuba kuko kiri mu bidindiza iterambere ryayo.

Bamwe mu baturage bari bamaze imyaka myinshi basembera kubera kutagira aho kuba bavuga ko nyuma yo kuhabona bagiye gushaka icyo bakora kibateza imbere.

Matabaro Abel wo mu Murenge wa Busasamana avuga ko yari amaze imyaka igera ku 10 adafite aho aba ariko yishimiye ko yubakiwe inzu yo kubamo.

Ati “Ubu ndishimye cyane kuko ubuyobozi bwanyubakiye inzu yo kubamo, ndatuje rwose kandi mpora mbasabira umugisha.”

Ntazinda Erasme uyobora Akarere ka Nyanza yavuze ko abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 kuko batanze inkunga ya miliyoni zirenga 150 Frw.

Ayo mafaranga yakusanyijwe n’abafatanyabikorwa yakoreshejwe mu guha ibiryo imiryango itishoboye mu gihe hariho gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ no kwita ku bikoresho by’isuku.

Yakomeje ati “Ahanini yagiye mu gufasha imiryango yagezweho n’ingaruka zitaziguye muri gahunda ya guma mu rugo, andi yagiye mu kubaka ubukarabiro, gutanga amasabune n’ibikoresho by’isuku ku miryango itishoboye.”

Icyakora hari imishinga igaragazwa ko yadindiye kubera icyorezo cya COVID-19 irimo nk’uwo kugeza amashanyarazi ku baturage bo mu Murenge wa Cyabakamyi, gusa kuri ubu yongeye gusubukurwa ku buryo mu minsi iri mbere bazaba bacana.

Abahawe inzu zo kubamo basabwe gutuza bagashaka icyo bakora kibateza imbere
Imiryango itandukanye yari imaze igihe isembera yubakiwe inzu zo kubamo
Inzu bubakiwe basabwe kuzifata neza kugira ngo zitazasenyuka imburagihe
Umwe mu miryango yari imaze igihe kinini isembera wahawe inzu yo kubamo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages