Ni umuyoboro w’amazi ureshya na kilometero 32,5 ukaba ufasha abaturage barenga 15.220 batuye muri izo ngo 3707 kubona amazi meza badakoze urugendo rurerure.
Wafashije mu kugeza amazi meza kuri Poste de Santé ya Butansinda no ku bigo by’amashuri bya Gahombo A na B.
Uwo muyoboro wagejeje n’amazi mu Murenge wa Mukingo aho bamwe mu baturage bavomaga mu gishanga.
Ingabire Josephine wo mu Mudugudu wa Kamushatsi mu Kagari ka Gatagara, yabwiye IGIHE ko amazi meza begerejwe abafasha kugira isuku no gukumira indwara ziterwa n’umwanda.
Ati “Twari twaragowe kuko twavomaga amazi mabi hasi mu gishanga kandi ni kure ku buryo umuntu yagendaga isaha yose. Ubu turishimye kuko tuvoma hafi kandi tugiye kujya tugira isuku. Amazi meza azaturinda indwara ziterwa n’umwanda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko uwo muyoboro uzakomereza mu bice Rwabusoro na Rwabicuma mu rwego rwo gukomeza kwegereza abaturage amazi meza.
Ati “Kuri ubu tugeze ku kigero cya 79,5% twegereza amazi meza abaturage. Uriya muyoboro uzakomereza Rwabusoro na Rwabicuma kugira ngo abagerwaho n’amazi meza biyongere.”
Kwegereza amazi meza abaturage ni kimwe mu byo abo mu Karere ka Nyanza bishimiye mu kwizihiza ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora.
Gahunda ya guverinoma y’u Rwanda iteganya ko mu 2024 Abanyarwanda bose bazaba baramaze kwegerezwa amazi meza ku kigero cya 100%.





Ibitekerezo 0