Iyo nkongi y’umuriro yatwitse inzu ifite imiryango itatu ahagana ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Mutarama 2022.
Gusa hahiye ibicuruzwa byo mu muryango umwe kuko Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kuzimya umuriro ryahise rihagoboka rikawuzimya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana, yabwiye IGIHE ko bikekwa ko iyo nkongi y’umuriro yatewe n’itsinga z’amashanyarazi.
Ati “Amakuru twahawe n’abayikodeshaga ni uko harimo insinga z’amashanyarazi zishinyitse zikaba ari zo zishobora kuba zakoranyeho zigateza impanuka y’umuriro w’amashyarazi.”
Iyi nzu yahiriyemo ibicuruzwa by’umwe muri batatu bayikodeshaga. Ibyahiye ni matera 160 zo kuryamaho, amavarisi 24, imikeka 40, tapi 40, imisego y'intebe 500, igare na matela 40 zishyirwa mu ntebe.
Bizimana yagiriye inama abaturage yo kujya bamenyesha Ikigo cy’Ingufu, REG, igihe cyose babona hari ikibazo cy’amashanyarazi gishobora kubateza inkongi y’umuriro kugira ngo gikemurwe hakiri kare.








Ibitekerezo 0