Zigira Joseph umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gutoza umuco w’ubutore yavuze ko iyo intore zigiye ku rugerero ziba zitumwe gukora ibyiza biteza imbere igihugu, kandi ko zigomba guhuza zikajya inama muri ibyo bikorwa zitumwe.
Yavuze ko kugira ngo bagere kubyo biyemeje bagomba kugendana n’icyerekezo cy’igihugu kandi bagakorera ku ntego.
Yagize ati "Icya mbere ni uguhuza bakajya inama muri ibyo bikorwa byinshi batumwe, kandi bakishakamo ibisubizo, kandi burya nta wishakamo ibisubizo adafite ubuyobozi bwiza kuko ubuyobozi ni bwo butanga icyerekezo."
Bamwe mu banyeshuri batangiye urugerero bavuga ko biyemeje kuzakora ibikorwa byinshi bizera imbuto no kubaturanye n’iri shuri.
Uwase Sifa Odilla wiga mu mwaka wa kabiri yagize ati "Cyane nkanjye wiga amategeko, umusanzu wanjye uzaba kugira inama abantu bashyamiranye, tugamije kugabanya imanza zituma abantu bajya mu nkiko, kuko hari igihe ushobora kuganiriza abantu ugasanga ibyiza ni uko bakwiyunga batagiye kuregana mu nkiko."
Rushamabara na we yagize ati "Mu mihigo twahize harimo kwibumbira mu makoperative, twifuje ko twazakora koperative buri munyamuryango akajya atanga amafaranga 200, kugirango tuzamurane."
Dr. Tumusabyimana Veronika, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri INILAK, akaba n’Umutahira w’Intore z’Intagamburuzwa mu mihigo, agereranya urugerero nk’ifumbire ituma imyaka itewe mu gitaka yera neza, bityo asaba abanyeshuri n’abarezi ubufatanye mu gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kuzakora nk’intore ziri ku rugerero.
Ati "Urugerero ni nk’ifumbire, iyo ushyize imyaka mu murima urimo ifumbire ikura neza, aha rero muri iki kigo turigisha, za mbuto twabibye mu banyeshuri nizo nabo bagiye kubiba mubadukikije, kugira ngo dusangire ibyiza twigisha abanyeshuri bacu."
Kugeza ubu muri INILAK ishami rya Nyanza hari amasibo 4 yibumbiye intore ziri ku rugerero zisaga 600, hakaba hagiye gukurikiraho icyiciro cyo gutoza n’abandi kuko muri iri shuri higa abanyeshuri bagera 1020.
Gahunda y’urugerero iteganyijwe mu ngingo ya 47 y’itegeko nshinga rya repuburika y’u Rwanda, "Intagamburuzwa mu Mihigo za INILAK" zararutangiye kuwa kane taliki ya 23 Nyakanga 2015.



















TANGA IGITEKEREZO