Mu ishuri ryigisha gukanika ibinyabiziga, kubitwara no gutera irangi ndetse n’ikoranabuhanga rijyanye nabyo rya Kavumu Training Center, umunyamakuru wa IGIHE yarahasuye aganira n’abahiga.
Iyo ugeze muri iryo shuri usanga abanyeshuri bahugiye mu masomo yabo y’ubumenyingiro, abarimu babigisha ariko bakabaha umwanya uhagije gukira ngo ibyo biga babashe kubyikorera babimenye neza.
Theogene Manirambona wiga gukanika imodoka avuga ko yabihisemo kuko kuva akiri muto yumvaga akunda imodoka ku buryo yibonaga nk’umuntu uzakora ibijyanye nayo. Yemeza ko nagera hanze atazigera ahura n’ubushomeri kuko no mu gihe cy’ibiruhuko akorera amafaranga.
Ati “Ubu maze kumenya gukanika imodoka ibice byose ndabizi ku buryo imodoka yose ifite ikibazo nyisuzuma nkakimenya ndetse nkaba nzi no kuyikanika. Icya mbere cyatumye nza kubyiga ni ukubikunda kandi numva bizangeza ku iterambere, kuko no mu biruhuko bishize nakoreye amafaranga menshi i Kigali mu igaraje aho nari ndi kwimenyereza umwuga”.
Elizabeth Niyonkuru nawe wiga gukanika imodoka avuga ko n’ubwo hakiri abakobwa bitinya ntibajye mu myuga n’ubumenyingiro, we yabihisemo kuko abyitezeho iterambere rikomeye.
Ati “Maze umwaka niga gukanika imodoka kandi ntabwo naje kwiga ibi bintu ngo nzajye kuba umushomeri, ningera hanze nizeye ko nzakorera amafaranga menshi kuko ubu twamaze kwishyira hamwe dutekereza icyo tuzakora, tuzihangira umurimo ujyanye n’ibyo twize”.
Manirambona na Niyonkuru bavuga ko baje kwiga imyuga myuma yo gusoza amashuri yisumbuye.
Umuyobozi wa Kavumu Training Center, Eng. Eugene Ruzindana, avuga ko abanyeshuri bahiga imyuga n’ubumenyingiro baba nibura bararangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kandi higa n’abanyamahanga.
Eng. Ruzindana avuga ko mu bantu biga imyuga n’ubumenyingiro, abagera hanze bikabapfira ubusa biterwa n’impamvu zitandukanye akabagira inama yo kumenya icyabazanye kwiga.
Ati “Impamvu ya mbere hari abiga nabi kuko nta kinyabupfura baba bafite, icya kabiri ni abajya mu biyobyabwenge n’ubusinzi ntibahe agaciro ibyo barimo, icya gatatu ni uko mu Rwanda dufite inganda nke zidashobora kwakira abantu bose bifuza kubonamo akazi. Inama ni uko bagomba kwiga bagamije no kujya ku masoko mpuzamahanga”.
Akomeza avuga ko kimwe mu bizagabanya ubushomeri ari uko abigisha mu mashuri y’imyuga bakwiye gutoza abanyeshuri umuco wo kumva ko batazakora mu Rwanda gusa, bakiga n’indimi zibafasha kujya mu mahanga gukorerayo no kumenya kuhisanga.
Ishuri Kavumu Trainging Center ryakira abanyeshuri basaga 1500 buri mwaka, habarizwa amashami arimo gukanika imodoka, gutwara abantu n’ibintu, gusudira ibyuma, amashanyarazi, gucura ibyuma n’ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO