Bamwe mu bahawe izo nzu bavuga ko kuba zihita zangirika, akenshi biterwa na ba rwiyemezamirimo baba barahawe isoko ryo kuzubaka ntibakoreshe ibikoresho byari bikwiye gukoreshwa.
Appolinaire Ndayitabye, umusaza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, atuye mu mu kagari ka Rwotso, umurenge wa Kibirizi, avuga ko kuri ubu ahangayikishijwe no kuba inzu abamo abona izamugwaho.
Avuga ko hari igihe imvura igwa , inzu ye igashaka kumugwaho, bityo agasaba ubufasha ku nzego zibishinzwe bwo kumusanira inzu.
Aganira na IGIHE yagize ati "Iyi nzu nyibanamo n’abuzukuru banjye babiri, baracyari bato, ku buryo iyo imvura iguye ivanze n’umuyaga inyeganyeza inzu tukagira ubwoba ko itugwaho, kandi muri bo nta n’uwabasha gutabaza.”
Uyu musaza avuga ko zimwe mu mpamvu zituma inzu ye igiye kugwa imburagihe, ari uko yayihawe itaruzura, ndetse idasakaye neza ku buryo ubu nta n’igikoni agira akaba ariyo atekeramo.
Nyirabagesera Perusi, umupfakazi wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, nawe uturanye na Ndayitabye, ubwo twasanze urubyiruko rwa GAERG na AERG bamusanira inzu yubakiwe nk’utishoboye, yavuze ko n’ubwo iri gusanwa yari amaze igihe gito ayihawe, igahita ivaho igisenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Kayigambire Theophile, avuga ko kimwe n’abandi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye, abatarubakirwa cyangwa ngo basanirwe, bari ku ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Yagize "Muri uyu mwaka turimo kubakira amazu atandatu ababaye cyane, abandi basigaye tuzabubakira tunabasanire inzu mu ngengo y’imari y’umwaka utaha."
Kayigambire kandi atangaza ko mu murenge ayoboye habarurwa imiryango isaga iguhumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo 21 basigaye ari inshike.



















TANGA IGITEKEREZO