Bamwe mu banyeshuri biga mu Kigo HANIKA Technical Secondary School mu Karere ka Nyanza baratangaza ko barambiwe guhabwa ibihano bidasobanutse nko kwishyura imifuka ya sima, imifuka ya Kawunga n’ibizingo by’insinga z’amashanyarazi, biza byiyongera ku gukubitwa na bamwe mu bashinzwe imyitwarire.
Bimwe mu bigo by’amashuri bikomeje gutanga ibihano bidasanzwe kandi bidafite aho biteganywa n’itegeko na rimwe haba muri Minisiteri y’Uburezi cyangwa mu Buyobozi bw’Uturere.
Nyuma y’aho Ishuri Ryisumbuye mu Karere ka Kayonza ryirukaniye abanyeshuri 47 ku bw’umwarimu wabuze Flash Disk, i Nyanza ho haravugwa ishuri ritanga ibihano by’umurengera ku mpamvu zitavugwaho rumwe.
Nyuma yo kwirukanwa kw’abanyeshuri batari bake, by’umwihariko mu ishuri rimwe (5ème Mécanique C) hagasigaramo abanyeshuri 52 kuri 80 baritangiyemo, aba banyeshuri ntibishimiye ibi bihano.
Bamwe bavuga ko bazira ko batabashije kwishyura ibyo bahabwa nk’ibihano bita ko bidasanzwe, mu gihe batanazi icyo ibyo basabwa kugura bikoreshwa. Ku mpamvu zo gutinya abayobozi b’Ikigo, abana ntibifuje gutangazwa amazina.
Umwe mu banyeshuri ba Hanika yagize ati “Ikigo kiraturembeje, nk’ubu maze kwishyura imifuka ine ya sima kuva uyu mwaka watangira, amanota ya conduite yo bayamazeho kera. Nigeze gusohoka mu kigo rimwe banca umufuka wa sima, ariko n’iyo utasohotse mu kigo barawuguca, upfa kuba gusa watinze kwinjira mu ishuri cyangwa wagiye kuri toilette nta ruhusa”.
Undi wiga mu mwaka wa nyuma yatubwiye ko babayeho mu buzima bukomeye cyane, mbese badahumeka ngo barebe ko nibura barangiza uyu mwaka wa gatandatu bagakora ibizami bya Leta.
“N’abari mu wa gatandatu ntibatinya kubirukana, mu gihe nta n’ukwezi gusigaye ngo dukore ibizami bya Leta. Ubu hari abana birirwa barira imbere y’abayobozi babasaba kubababarira bagasoza amashuri yabo, kuko nta n’ikigo cyakwakira umwana mushya, aho ibihe bigeze aha”.
Mu mwaka wa Gatanu Mécanique ho, umwe muri bane birukaniwe rimwe yatubwiye ko umwe mu bashinzwe imyitwarire agira amahane menshi n’urugomo, ndetse akanabakubita mbere yo kubirukana. Ushyirwa mu majwi cyane ni Mbarubucyeye David, Animateur utuye hanze y’ikigo.
Umwe mu banyeshuri yatangaje kandi ko bahanishwa kwishyura umufuka wa kawunga (ifu y’ibigori), iyo batinze aho banywera igikoma mu masaha ya mu gitondo, cyangwa se iyo hari uwavuze ko warengeje igikombe kimwe, bikitwa ko wacuze abandi.
Uwitwa Emmanuel wiga mu mwaka wa 4 Mécanique yatubwiye ko igihano cyo kwishyura umufuka wa sima ari cyo gitangwa cyane, ariko yavuze ko ntawe azi wigeze ahanishwa kwishyura umufuka wa kawunga. Abandi banyeshuri bavuga ko hari n’ikibazo cyo gufatirwa mu ikosa ukarihanirwa, ariko ukazaryirukanirwa haciyeho igihembwe kimwe cyangwa bibiri.
Ubuyobozi bw’ikigo bwemera ko hari ibihano bidasanzwe
Mbarubukeye David ushyirwa mu majwi cyane avuga ko ibihano batanga byemejwe mu nama ihuza ikigo n’ababyeyi, bishyirwa mu mategeko y’ishuri.
Vincent Rutagengwa, Umuyobozi w’Ikigo cy’ishuri HANIKA Technical Secondary School avuga ko ibi bihano byose bidashyirwaho n’ishuri ryonyine, ko ahubwo byemezwa mu nama ihuza ubuyobozi bw’ishuri n’ababyeyi. Rutagengwa yishimira ko iyi gahunda imaze kwitabirwa cyane, bikaba bifasha ikigo kubyaza umusaruro bimwe mu bitangwa n’abanyeshuri bafatiwe ibihano.
Umwe mu bashinzwe imyifatire mu kigo Hanika Technical Secondary School, David Mbarubucyeye yagize ati “Abanyeshuri duhanisha kwishyura umufuka wa Sima ni ababa batorotse ikigo, kuko iyo burira basohoka tubifata nko kugisenya. Turabirukana bakagarukana n’ababyeyi babo, kandi uwahanwe atyo aza yitwaje umufuka wa sima. Ku bijyanye no kwishyura ikizingo cy’insinga, tubihanisha abakinisha umuriro, ba bandi bakoresha telefoni bagakorogoshora insinga ngo babone aho bazicomeka, kandi ubwazo ntizinemewe mu kigo”.
Animateur David ahakana yivuye inyuma igihano cyo kwishyuza abanyeshuri umufuka wa kawunga, kandi akavuga ko ntawe uhanishwa kwishyura sima kubera gukererwa cyangwa izindi mpamvu zoroheje zitari ugutoroka ikigo.
Mbarubukeye David yongeraho ko abanyeshuri birukanwa ari abarwana, abahora bica amategeko nkana, abasambana, abatwara inda bo bashyirwa hanze y’ikigo (Externat), n’abirirwa bazerera mu Mujyi wa Nyanza nabo bakirukanwa.
Uyu yirukanywe kuwa 15/09/2014, azizwa amakosa yo mu kwezi kwa gatatu
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ibi bihano bitemewe
Ku ruhande rw’ Ubuyobozi bw’Akarere bunafite mu nshingano gukurikirana ibikorwa byose bikaberamo harimo n’iby’Uburezi, Meya Abdallah Murenzi avuga ko ibihano byo kwishyuza umwana kugura umufuka wa sima, uwa kawunga cyangwa se ikindi kintu cyose cy’ikiguzi nta na hamwe azi biteganywa n’amategeko, avuga ko niba hari n’aho bikorwa bitemewe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yagize ati “Nta na hamwe byemewe ko umwana acibwa amande yo kugura ibiribwa cyangwa se ibikoresho byo kubaka no kubakisha. Cyakora birashoboka ko nk’umwana wangije akamena nk’ikirahure cy’ishuri cyangwa ibindi bikoresho, bibaye ngombwa byo yabyishyuzwa, ariko nabwo bikabanza kuganirwaho.
Twagerageje inshuro nyinshi kuvugana kuri iki kibazo na Rwamukwaya Olivier ushinzwe amashuri abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, ariko nta na rimwe yemeye kwitaba telefoni ye.



















TANGA IGITEKEREZO