00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Litiro 1000 z’inzoga zizwi nk’ibikwangari zamenwe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 October 2014 saa 07:32
Yasuwe :

Mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, mu mpera z’ icyumweru gishize, Polisi ifatanyije n’abaturage b’uwo murenge bangije litiro 1000 z’inzoga zitemewe mu Rwanda zizwi ku izina ry’ibikwangari, izi nzoga zikaba zarafatiwe mu rugo rwa Mukashema Martha utuye mu Kagari ka Kiruri Umurenge wa Mukingo.
Nyuma y’icyo gikorwa, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza CIP David Nkundimana, yashimiye abaturage b’Umurenge wa Mukingo kubera ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibyaha bakomeje kugaragaza, (…)

Mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, mu mpera z’ icyumweru gishize, Polisi ifatanyije n’abaturage b’uwo murenge bangije litiro 1000 z’inzoga zitemewe mu Rwanda zizwi ku izina ry’ibikwangari, izi nzoga zikaba zarafatiwe mu rugo rwa Mukashema Martha utuye mu Kagari ka Kiruri Umurenge wa Mukingo.

Nyuma y’icyo gikorwa, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza CIP David Nkundimana, yashimiye abaturage b’Umurenge wa Mukingo kubera ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibyaha bakomeje kugaragaza, kuko ubwo bufatanye ari bwo bwatumye izi nzoga zifatwa.

Yakomeje abasaba gukomeza ubwo bufatanye ndetse bagafatanya n’izindi nzego z’umutekano hagamijwe kurwanya icyahungabanya umutekano wabo.

Aha akaba yagize ati ”Ibikwangari byangiza ubuzima bw’ubinywa, ikindi kandi haba ubinywa, ubikora, bose batakarizamo amafaranga, ubukungu bwabo bukahazaharira”.

CIP Nkundimana yasabye abari bitabiriye iki gikorwa kwirinda gukora, kunywa no kugurisha ibiyobyabwenge kuko uretse ingaruka bigira ku buzima bw’abantu binatuma bishora mu bindi byaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu ngo n’ibindi byaha.

Mukashema wiyemerera icyaha, yasabye bagenzi be kubyirinda, aho yagize ati ”Ubu bucuruzi nta nyungu ibamo, urebye amafaranga nakoresheje nenga izi nzoga apfuye ubusa, ibyiza ni ugushora imari mu bucuruzi bwemewe n’amategeko”.

RNP


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages