Ni mu ruzinduko yari amazemo iminsi itatu mu Ntara y’Amajyepfo yasoje ku wa 9 Nzeri 2021 aho yasuye Uturere twa Gisagara, Nyaruguru, Nyanza na Kamonyi.
Mu Karere ka Nyanza yasuye ibikorwaremezo birimo agakiriro gakorerwamo imyuga itandukanye karimo n’uruganda rw’imyenda, kuzuye gatwaye miliyari imwe na miliyoni 300 Frw.
Yasuye n’uruganda rukora insinga z’amashanyarazi, rwatangiye gukora muri Kamena 2021, rwuzuye rutwaye miliyari 13 Frw.
Agakiriro ka Nyanza gafite imyanya y’abantu 505 biganjemo urubyiruko bakora imyuga itandukanye irimo igice cyihariye cy’uruganda rw’imyenda, ahakorerwa ububaji, igice cy’abasudira, aherekanirwa ibyakozwe, ahakorerwa ubucuruzi bunyuranye, igice cya restaurants n’ahatangirwa ubuvuzi bw’ibanze (poste de santé).
Mu ruganda rw’insinga hakorera abantu 30 bakoresha imashini, hakaba abandi bari hagati ya 50 na 150 bakora ibikorwa by’ubwubatsi.
Habimfura Elias ukorera ububaji mu gakiriro avuga ko amaze gutera imbere kandi ageze ku rugero rwo gukoresha abandi bakozi.
Ati “Narakoze mbona amafaranga nubakamo inzu, nshinga atelier y’aho gukorera muri aka gakiriro kandi mfite n’abakozi nkoresha, nubatse urugo mfite umugore n’abana bane.
Dusabeyezu Théophile ukora mu ruganda rw’insinga z’amashanyarazi, avuga ko inganda nk’izi zigenda zivuka uretse kubafasha kwiteza imbere ari n’uburyo bwo kwiyungura ubumenyi bushya mu byo bize mu ishuri.
Ati “Uru ruganda rumfasha kongera ubumenyi mu byo nize kuko kurukoramo bituma ngira ubunararibonye mu kazi kandi bikamfasha no mu buryo bwo gutera imbere mu buzima busanzwe kuko iyo umuntu abonye akazi kamufasha gutera imbere akava ku rwego rumwe akajya ku rundi.”
Nkurunziza Fidèle ushinzwe Imirimo yo gukora insinga muri urwo ruganda, avuga ko kuba rwarazanywe mu Rwanda byagabanyije amafaranga yatangagwa mu gutumiza izi nsinga hanze.
Ati “Uru ruganda rufite umwihariko wo gukora insinga zikoze muri alminium rufite n’undi mwihariko wo gukora insinga nini zagenewe gutanga umuriro mu nganda no ku nyubako nini. Inyungu rufitiye igihugu ni uko rugiye kugabanya ibitumizwa biva mu mahanga bitwara amafaranga menshi.”
Hafi y’uru ruganda rutunganya insinga, hatangiye ibindi bikorwa byo gusiza ahazubakwa uruganda rw’amakaro.
Minisitiri Gatabazi yasuye ibi bikorwa, avuga ko iyi ari impinduramatwara igamije guteza imbere igihugu.
Ati “Ni ikintu gishimishije ni impinduramatwara ni imitekerereze yagutse ya Perezida wa Repubulika yo gutuma na bya bindi tujya kuvana mu mahanga mu bihugu bya kure bikorerwa hano mu gihugu cyacu.”
Gatabazi yabagiriye inama yo gukora n’insinga zikenerwa n’abaturage mu ngo zabo kugira ngo ibiva mu mahanga nabyo biri kuri urwo rwego nabyo bikorerwe mu Rwanda.
Yashimye ko bagiye kubaka n’uruganda rukora amakaro avuga ko bizatuma ayatumizwaga hanze aboneka mu Rwanda kandi bigatanga akazi ku benegihugu.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!