Ni nyuma yaho muri aka karere hatangiye imirimo yo kubaka urugomero ruyungurura amazi, ku buryo ruzatanga amazi meza akubye inshuro eshatu zirenga ayari asanzwe ahari
Kuri uyu wa mbere taliki ya 21 Nzeri 2015, abayobozi batandukanye basuye ahari kubakwa urwo rugomero mu murenge wa Mukingo, bemeza ko imirimo yo kurwubaka iri kugenda neza.
Dr. Kanangire Canisius, umunyamabanga mukuru wa LVBC yasobanuye ko igikorwa batangiye cyo kubaka urugomero ruyungurura amazi, kiri gukorwa no mu bihugu byose bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), ku nkunga ya Banki nyafurika itsura amajyambere(BAD), aho muri buri gihugu hatoranyijwe imijyi itatu.
Imijyi yatoranyijwe mu Rwanda isanzwe inagaragamo ikibazo cy’ibura ry’amazi meza, yavuze ko ari Nyanza, Kayonza na Nyagatare.
Yagize ati “uru rugomero turi kubaka I Nyanza ni ahazafatirwa amazi akayungururwa, akajyanwa mu kigega nacyo tuzubaka, ku buryo gishobora guha amazi meza abantu ibihumbi 35, (…) niwo mugambi dufite, murabona ko twabitangiye, turateganya ko ayo mazi acyeye ndetse n’ibijyanye no kwikiza imyanda byose tuzaba twabirangije muri Kanama umwaka utaha”
Clement Gafishi umuhuzabikorwa w’umushinga w’amazi meza mu kigo WASAC avuga ko mu karere ka Nyanza hasanzwe ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amazi by’umwihariko mugihe cy’icyi, akemeza ko umushinga nurangira ikibazo cy’ibura ry’amazi muri Nyanza kizahinduka amateka.
Ati “uru rugomero ruzadufasha kuyungurura amazi no kuyabika asukuye, kuburyo haba mugihe cy’icyi , haba mugihe cy’imvura amazi azahora ariho abaturage bayabone nk’uko bagomba kuyabona”
Abdallah Murenzi, Meya w’akarere ka Nyanza yagaragaje ko uyu mushinga numara kurangira bizafasha akarere kugera ku muhigo kiyemeje w’amazi meza ku baturage, dore ko basanzwe babarizwa mu turere tukiri inyuma mu kugira abaturage bafite amazi meza.
Ati “mu mihigo dufite turateganya ko uyu mushinga uzuzura tugeze ku kigereranyo cya 70%, byibuze tuzahita tugera kuri 80%, bivuze ngo hari abaturage bagera ku 10% bazagira amahirwe yo kubona kuri aya mazi”
Meya Murenzi avuga kandi ko ikindi uru rugomero ruzakemura, ari ikibazo cy’amazi macye kigaragara ku hantu hose hari ivomo muri Nyanza, kuko hakundaga kuba ibura ry’amazi rya hato na hato, abaturage bakajya ibihe byo kuvoma.
Ati “amazi ubwayo n’abari bayafite yari makeya, ku buryo WASAC yagiraga ibihe igena byo kugeza amazi mu gace runaka, (…) hari ababa bazi ko bayabona mu gicuku, bwajya gucya akabura, abandi bakayahabwa kumanywa, mbese bajyaga ibihe”
Mayor Murenzi abona uyu mushinga ari igisubizo kirambye by’umwihariko ku gice cy’umujyi gituwe n’abantu benshi, kikaba kinagaragaramo ibigo by’amashuri byinshi, amavuriro n’ibindi bikorwaremezo bitunze abaturage benshi muri Nyanza.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza babwiye IGIHE ko ikibazo cyo kutagira amazi meza, kibagiraho ingaruka zitandukanye, zirimo indwara zituruka ku mwanda, kudindiza imirimo yabo n’ibindi.
Gusa aba baturage bashimira ubuyobozi bukomeje kubyitaho, dore ko bavuga ko usibye uru rugomero ruri kubakwa, hagenda hakorwa n’ibindi bikorwa byo kubegereza amazi meza aho batuye.
Ubusanzwe mu karere ka Nyanza haboneka amazi angana na metero kube hafi 1500 ku munsi (1500 m3/day), nayo aka karere kakayasangira n’aka Ruhango bituranye.
Urugomero ruri kubakwa ruzaba rufite ubushobozi bwo kuyungurura amazi angana na metero kube ibihumbi bitanu k’umunsi (5,000 m3/ day), bivuze ko asanzwe azikuba inshuro zirenze eshatu.
Biteganijwe uyu mushinga uzatwara akayabo ka millioni 24 z’amadollari ya Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO