00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Uburezi bujyanye n’igihe busa n’inzozi kuri bo

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 13 July 2015 saa 09:49
Yasuwe :

Abarimu n’ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa Mututu ruherereye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, bavuga ko n’ubwo abana babo biga bagatsinda, bafite ikibazo cy’uko ishuri ritagira amashanyarazi, bigatuma hari amasomo abanyeshuri batiga neza ngo banayashyire mu ngiro (practice).

Iki kibazo cyo kutagira amashanyarazi kuri iri shuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (TYBE), bakigarutseho kuri uyu wa 12 Nyakanga 2015, ubwo bari mu gikorwa cyo kwishimira ko imfura ziri shuri zatsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Umwe mu barimu wigisha mu ishami ry’imibare, ibinyabuzima n’ubutabire (MBC), avuga ko hari amwe mu masomo ajyanye n’ikoranabuhanga batigisha neza bitewe no kutagira umuriro w’amashanyarazi.

Ati “Nk’isomo rya ICT (ikoranabuhanga), turyigisha mu magambo gusa abanyeshuri badakora pratique (imyitozo), urumva ko nta cyizere tuba difite ko ibyo twigisha babifashe”.

Umuyobozi wa G.S Mututu, Ndahimna Appolinaire avuga ko kutagira umuriro kuri iri shuri usibye kuba bidindiza amasomo amwe namwe, bibabera imbogamizi no mu bindi bikorwa bifuza gukora, birimo gahunda ya One Laptop for Child, gutanga raporo, gutegura amasomo, ibizamini, n’ibindi.

Ati “Biratugora cyane ku buryo ikintu cyose dukeneye gukora gikenera umuriro tujya mu mujyi kandi ni kuri kilometero zirenga 30. (…) mu minsi ishize bari bagiye guha abanyeshuri computers muri gahunda ya One Laptop fo Child, ariko kubera ikibazo cy’umuriro baravuga ngo tuzazibahaba ari uko mwabonye umuriro w’amashanyarazi.”

Tharicisse Semukanya umwe mu babyeyi barera kuri iri shuri nawe yagarutse kuri iki kibazo cyo kutagira umuriro w’amashanyarazi, asaba ubuyobozi b’akarere bari baje kwifatanya nabo kubakorere ubuvugizi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bukivugaho iki?

Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyanza Eduard Mushimiyimana yabwiye IGIHE ko iki kibazo cyo kuba G.S Mututu itagira umuriro w’amashanyazi bakizi kandi kizagenda gikemuka uko ubushobozi bubonetse.

Ati “Ikibazo turakizi, kandi tuzi ko hari amwe mu masomo kidindiza, icyo twabizeza n’uko tuzakomeza gukora ubuvugizi k’uburyo umwaka utaha bazabona umuriro”

Eng. Rushweri Hormidas, Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Nyanza, yizeza abarimu, abanyeshuri n’ababyeyi barerera kuri iri shuri ko ikibazo cyabo bakizi kandi bakizeho kikaba kizashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Aganira na IGIHE yagize ati “Uyu murenge wa Kibirizi ni hamwe mu ho umuriro w’amashanyarazi wageze, igisigaye ni ukuwukwirakwiza mu bice bitandukanye biwugize, iri shuri twarivuzeho muri njyanama dusanga rikwiye kwitabwaho kuko ritsindisha neza”.

Kugeza ubu iri shuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, rifite amashami abiri, ariyo Imibare ibinyabuzima n’ubutabire (MBC) n’ishami ry’Amateka, Icungamutungo n’Ubumenyi bw’isi (HEG).

Umwaka ushize wa 2014, rikaba ryarasohoye abanyeshuri 30 bahasoreje amasomo ari imfura z’ishuri.

Eng Rushweri Hormidas, Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages