Byavuzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayitesi Nadine, ubwo hasozwaga umushinga w’imyaka ine watangiye mu 2018 ugamije kongerera ubushobozi abangavu n’urubyiruko ku kugira amakuru ku buzima bw’imyororokere no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uwo mushinga witwa Speak Out wanafashije abangavu batewe inda imburagihe gusubira mu buzima busanzwe kuko abenshi bari bahuye n’ihungabana rikomoka ku kutabasha kwakira ibyababayeho.
Kayitesi yavuze ko uwo mushinga n’ibindi bikorwa byakozwe byafashije kugabanya umubare w’abangavu basambanywa n’abaterwa inda imburagihe.
Imibare igaragaza ko mu Karere ka Nyanza abangavu batewe inda imburagihe mu 2018 ari 423 naho mu 2019 ni 486. Mu 2020 abazitewe ni 409 naho mu 2021 baragabanuka bagera ku 122.
Yagize ati “Ubu twasoje umwaka wa 2021 dufite abakobwa barenga 120 batewe inda z’imburagihe batarageze ku myaka 18 kandi ubundi twarawusozaga turi hejuru ya 200.”
Bamwe mu bangavu bo mu Karere ka Nyanza batewe inda imburagihe bavuze ko bafashijwe n’uwo mushinga gusubira mu buzima busanzwe ndetse bagirwa n’inama yo kwirinda kugira ngo batongera gusambanywa.
Umwe wo mu Murenge wa Busasamana ati “Barampumurije bamfasha kongera kwisanga muri sosiyete. Bamfashije no gutangiza ubucuruzi ku buryo ubu mbasha kubona ibintunga n’umwana wanjye kandi banyigishije kwirinda ibishuko by’abashaka kunsambanya.”
Mugenzi we na we yavuze ko bamufashije gukira ihungabana no kubona ubutabera.
Ati “Barampumurije ubu ndatuje kandi nize umwuga wo kudoda imyenda. Bamfashije no kubona ubutabera kuko umusore wansambanyije ubu arafunzwe kandi umuryango we umpa amafaranga yo kurera umwana buri kwezi nk’uko urukiko rwabitegetse.”
Umukozi uhagarariye umushinga Speak Out, Kakibibi Annet, yavuze ko mu Karere ka Nyanza bakoreye mu bigo by’amashuri 13 binyuze mu matsinda y’abanyeshuri yashinzwe agera kuri 26 aho buri rimwe ririmo abana 30.
Yavuze ko abangavu 100 batewe inda imburagihe mu Karere ka Nyanza bafashijwe kugana ubugenzacyaha.
Ati “I Nyanza tuhafite abakobwa 100 muri bo 20 nibo ibibazo byabo bimaze kurangizwa mu buryo butandukanye. Kuri ubu abagabo babiri nibo bafunzwe naho batandatu ibibazo byabo biracyarimo gukurikiranwa mu nkiko.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwavuze ko n’ubwo umushinga usojwe bwiyemeje gukomeza gukurikirana amatsinda yashyizweho no gushinga andi hagamijwe gukomeza gukumira isambanywa ry’abangavu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!