Icyo cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Mugina mu Kagari ka Mugina aho abajura bateye urugo rwa Mutangana Joseph w’imyaka 59 y’amavuko bakamukubita bashaka kumwiba agatabarwa n’irondo.
Mutangana akimara gukubitwa mu ijoro ryo ku wa 25 Nzeri 2021 yajyanywe ku Kigo Nderabuzima aravurwa asubira mu rugo, ariko akomeza kuremba.
Nyuma yagiye kwivuza ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza ariko birangira apfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Muhoza Alphonse, yabwiye IGIHE ko Mutangana yavuze ko mu bajura abamuteye harimo umugabo abareye sewabo.
Ati “Yavuze ko mu bamuteye bakamukubita harimo umugabo bakunda kwita Rusake kandi asanzwe akekwaho ibyaha by’ubujura. Ubu rero yarafashwe kugira ngo akorweho iperereza ndetse hamenyekane n’abandi bari kumwe na we.”
Uyu ukekwaho uruhare mu rupfu rwa sewabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibirizi.
Umurambo wa Mutangana washyinguwe kuri uyu wa Gatatu.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!