Ubwo bwicanyi bwabaye kuri uyu wa Gatatu mu Mudugudu wa Mubano mu Kagari ka Rwotso aho Ngarukiye w’imyaka 39 yabanaga n'umugore we Mukangamije Gerardine.
Amakuru y'ibanze ava muri uwo murenge avuga ko Ngarukiye yahoraga atoteza umugore we amuziza ko umwana yabyaye w'imyaka itatu atari uwe akamushinja ko yaje amutwite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibirizi, Nsengumuremyi Théoneste, yabwiye IGIHE ko kuri uyu wa Gatatu uwo muryango wagiranye amakimbirane, umugabo yirukanka ku mugore aramusiga ahita afata umwana aramutemagura.
Ati "Umugore amaze kumucika ahita afata umwana w'imyaka itatu aramutemagura. Uwo mugabo yafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muyira."
Bivugwa ko uwo Ngarukiye yashinjaga Mukangamije ko yamushatse atazi ko atwite inda y'amezi abiri, bigatuma bahora mu makimbirane.
Kuri ubu umubiri w’umwana wishwe wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.




Ibitekerezo 0