Uwo mugabo w’imyaka 30 y’amavuko, umurambo we wasanzwe mu Mugezi wa Nkomane uri mu Gishanga cya Cyiri kigabanya Umurenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza n’uwa Gikonko muri Gisagara.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Gicurasi 2022, ni bwo umurambo we wabonetse muri ayo mazi mu Mudugudu wa Nkomane mu Kagari ka Bugari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo, Ngabonzima Donat, yavuze ko amakuru y’ibanze bafite babwiwe n’abaturage avuga ko Sebanani yari yiriwe asarura umuceri hamwe n’abandi mu Gishanga cya Cyiri.
Yakomeje avuga ko bikekwa ko ashobora kuba yakiguyemo atashye, ubwo yari asoje ibyo yakoraga.
Ati “Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.”
Sebanani yasize umugore n’abana batatu.





Ibitekerezo 0