00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Umugabo yiciwe mu kabari

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 28 September 2022 saa 07:42
Yasuwe :

Umugabo witwa Nsengimana Damascène yasanzwe yapfiriye mu kabari kari mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, bikekwa ko yahiciwe n’abantu batatu bari bikingiranyemo hamwe n’umurambo we.

Yasanzwe mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Bugina mu Kagari Migina mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Abahamagaye ubuyobozi bavuze ko muri ako kabari habanje kubera imirwano bituma Nsengimana ayigwamo kuko yari afite ibikomere ku mutwe no ku ijosi.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko muri ako kabari hari hikingiranyemo abagabo babiri n’umugore umwe, bakaba bahise batabwa muri yombi kugira ngo babazwe iby’urwo rupfu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko abasanzwe bikingiranye muri ako kabari barimo nyirako witwa Maurice Ruzindana, Augustin Nsengiyumva na Gloriose Uwimana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage, Kayitesi Nadine, yabwiye IGIHE ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza.

Yagize ati "Hafashwe abakekwa hari gukorwa iperereza."

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibilizi naho umurambo w’uwapfuye wajyanywe ku Bitaro Nyanza gukorerwa isuzuma.

Nsengimana w’imyaka 38 asize umugore n’abana batatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages