Umurambo we wasanzwe mu nzu yari asanzwe atuyemo mu Mudugudu wa Runyonza mu Kagari ka Masangano ahagana saa Saba ku wa 16 Ukwakira 2022. Yari asanzwe abana n’umwuzukuru we w’imyaka 16 y’amavuko ariko we ntabwo yari ahari.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi baje kumwiba ibikoresho.
Umwe mu baturanyi be yabonye imvura iguye ariko uwo mukecuru ntiyanura bimwe mu bikoresho byari hanze birimo inkwi, bituma ajya kureba, amuhamagaye ntiyitaba maze ajya mu nzu kureba, asanga yapfuye ahita atabaza.
Abaturanyi n’ubuyobozi bahageze basanga yapfuye ndetse n’inzu ye yibwemo ibikoresho birimo imyenda ye n’iy’umwuzukuru we.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro, Niwemwana Immaculée, yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.
Umurambo w’uyu mukecuru w’imyaka 60 wajyanywe mu Bitaro by’Akarere ka Nyanza gukorerwa isuzuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!