Amakuru agera ku IGIHE avuga ko mu museso wa tariki 22 Ukwakira 2023 ariwo uwo mukobwa yinaze mu cyuzi cya Nyamagana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yemereye IGIHE iby’iyi nkuru avuga ko amakuru y’ibanze bahawe n’umubyeyi wamubonye yinagamo, agaragaza ko yabikoze yiyahuye.
Yagize ati“ Hari umuturage watambukaga mu nzira iruhande rw’icyo cyuzi abona umukobwa yitura mu mazi . Yakomeje kuba mu mazi yibiye, bigeze hafi nka saa mbiri umurambo utangira kureremba hejuru y’amazi yapfuye”.
Bizimana akomeza avuga ko nta myirondoro y’uwo mukobwa yigeze imenyekana.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro by’akarere bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha narwo rwatangiye iperereza ku by’urwo rupfu.
Icyuzi cya Nyamagana gikunze kugwamo abantu bagapfa,cyashyizweho ku Ngoma y’Umwami Rudahigwa gifite intego yo gukoreshwa mu kuhira imyaka.
Ubuyobozi buvuga ko kuhazitira bitapfa koroha kuko kiri mu gishanga hagati.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!