Uyu munyemari yabitangaje tariki ya 18 Nzeri 2015, mu gikorwa cyo gufungura ibikorwa by’amajyambere yatangiye kuhageza, birimo inyubako y’umusigiti w’icyitegererezo, amazi meza, inka yoroza abaturage, umusanzu w’ubwisungangane mu kwivuza atangira abatishoboye, amasuka yo gihinga n’ibindi.
Yatangaje ko kuba abayisilamu bo mu gihugu cye baremeye gutera inkunga Abanyarwanda byatewe n’imishinga myiza abayisilamu bo mu Rwanda babagejejeho, basanga igamije kwiyubakira iterambere rirambye.
Ati “I wacu twatangajwe nuko mu Rwanda bafite gahunda nziza cyane, aho umuntu atanga amadolari atanu akivuza umwaka wose, ikindi nuko bashaka ibikorwa bifatika, ntibadusaba amafaranga ahubwo bafite imishinga myiza,…. Amazi, amatungo, inyubako n’ibindi,… twarabyishimiye cyane.”
Ikindi Saadi avuga cyatumye bakunda u Rwanda ni umutekano usesuye, isuku, n’abaturage bazi gusabana no kwakira neza abashyitsi.
Kabiriti Asumani, Imamu wa Islam mu karere ka Nyanzayatangarije IGIHE inzira byanyuzemo kugira ngo uyu munyemari aze mu Rwanda.
Yagize ati “buriya muri Islam iyo dufite iminsi mikuru, abayisilamu bo muri Afurika dutegura imishinga iteza imbere abaturage, noneho tukayitanga kuri bagenzi bacu bateye imbere, bakazayitera inkunga. Twarabikoze rero babonye imishinga yacu mu Rwanda barayishimira cyane, ku buryo Saadi Ibuni Zaidi yahisemo kuza gukorera mu Rwanda.”
Imamu Kabiriti atangaza kandi ko umusigiti watangiye kubakwa ku Mugandamure uzaba uri ku isonga mu Rwanda, kuko uzaba urimo aho gusengera, isomero, n’icyumba cyakira abantu (salle) bagera ku bihumbi bibiri.
Mu nkengero z’uyu musigiti uri kubakwa hatangiye kuzamurwa inzu z’amacumbi n’ibindi bikorwa birimo amazi meza byahise bitahwa ku mugaragaro.
Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ibikorwa by’uyu munyemari yahise atangira abatishoboye 500 umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Kuva umwaka ushize amAze gutangira ubu bwisungane mu kwivuza abgera ku bihumbi birindwi, n’amasuka 500 yo gihingisha, atanga n’inka 10 yoroje abatishoboye.
Yasobanuye ko ibikorwa nk’ibi bigamije gufasha abaturage kugira ubushobozi bwo kudahora bateze amaboko bashaka inkunga gusa.
Ati “tubaha amatungo, isuka yo gihinga, kugira ngo bakore nabo batere imbere, ubutaha bazabe bifitemo ubushobozi, sinifuza ko bahora bashaka inkunga gusa.”
Jeanne Izabiriza, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo wafunguye ibi bikorwa ku mugaragagaro, yavuze ko bije kunganira gahunda ya leta yo guteza imbere abaturage, abasaba kubifata neza bikazabagirira akamaro kuko inkunga zitazahoraho.
Ati “hari umuco utari mwiza mukwiye kureka, ntimuzabe nka babandi wubakira inzu yo kubamo, ejobundi mwahura bakakubwira ngo uzaze gusana inzu yawe urugi rwavuyemo, …. Ibikorwa ni ibyanyu mubifate neza bibabyarire inyungu.”
Indi mishinga uyu munyemari yavuze ko bagiye gukorera ku Mugandamure, harimo kubaka isoko rya kijyambere (Super market), hakava akajagari kari kahasanzwe.
Mu gihe imirimo yo kuba iryo soko itaratangira yahise atanga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda kuri koperative z’abagore zisanzwe zihacururiza, aho buri imwe yahawe inkunga y’ibihumbi 200 ngo yagure ibikorwa byayo.
Abdallah Murenzi, Meya w’akarere ka Nyanza yibukije abaturage ko kuba abanyamahanga by’umwihariko abayisilamu batinyuka kuza mu Rwanda biterwa n’umutekano uri mu gihugu abasaba kuwusigasira.
Yagize ati “muribuka ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwitwa umuyisilamu byari ikibazo, ku buryo bamwe bahinduraga amazina, bakabeshya kugira ngo bakunde babeho, ariko kuri ubu dufite ubwisanzure, kuko ako karengane umukuru w’igihugu Paul Kagame yagakuyeho.”
Abaturage bo ku Mugandamure bishimiye ibikorwa byiza bikomeje kubagezwaho, biyemeza kubisigasira bakabibyaza umusaruro mwiza, kandi bavuga ko bazakomeza gusigasira umutekano kuko ariwo musingi wa byose.



















TANGA IGITEKEREZO