Yasanzwe amanitse mu giti mu ishyamba riri haruguru y’icyuzi cya Nyamagana mu Mudugudu wa Gihisi A, mu Kagari ka Kavumu ahagana saa Kumi n’ebyiri z’Igice cyo kuri uyu wa Gatatu.
Yari amanitse mu giti kiri hafi y’inzira ku buryo abaturage bahanyuze bahise bamubona batabaza ubuyobozi. Bavuze ko ari mu kigero cy’imyaka 30 kuko babonye akiri muto.
Basanze aziritse igitenge mu ijosi amanitse mu giti Cyprès bakeka ko ari abamumanitsemo bamaze kumwica kuko basanga we adashobora kurira icyo giti.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye IGIHE ko kugeza ubu umwirondoro we utaramenyekana ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane n’ukuri ku rupfu rwe.
Yagize ati “Urebye uko ameze ntiwahita umenya icyateye urupfu rwe gusa RIB yatangiye iperereza.”
Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!