Uwo murambo wari umanitse mu gitenge mu bwiherero bwo mu rugo rwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022.
Yari asanzwe abana n’umugore we mu Mudugudu wa Sabununga mu Kagari ka Mulinja.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko umugore we ari we watabaje avuga ko asanze umugabo we amanitse mu gitenge yapfuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Kayitesi Nadine, yabwiye IGIHE ko bikekwa ko yiyahuye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahageze rwanzura ko umurambo w’uwo musaza ushyingurwa bitewe n’uko nta wagize uruhare mu rupfu rwe.
Umugore we yavuze yigeze kugerageza kwiyahura akoresheje umugozi muri Werurwe 2022 ariko aramutesha.
Yavuze ko gushaka kwiyahura yabiterwaga n’indwara yari afite zitandukanye zamubabazaga cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!