00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Umuriro w’amashanyarazi mu bisigaye byihutisha serivisi mu Murenge wa Nyagisozi

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 25 May 2017 saa 04:05
Yasuwe :

Kubwirwa ko impapuro zitangirwaho icyangombwa zashize no koherezwa gufotoreza indangamuntu mu birometero 14 ni bimwe mu bitarashimishaga abashakiraga serivisi ku Biro by’Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko kutagira amashanyarazi byagiraga ingaruka ku mitangire ya serivisi zigenerwa abaturage ndetse n’abakozi bakajya gukorera raporo i Nyanza mu mujyi bikadindiza akazi.

Umurenge wa Nyagisozi uherereye mu birometero 14 uvuye ku muhanda wa kaburimbo Kigali-Huye, wabonye umuriro w’amashanyarazi mu Ukuboza 2015.

Abagana ku biro by’umurenge batangarije IGIHE ko kuva icyo gihe imitangire ya serivisi yahinduye isura, ku buryo iyo washoboraga kubona nyuma y’iminsi itatu, mu minota itarenze 10 uba wayihawe.

Uwambutse Elina w’imyaka 62, utuye mu Mudugudu wa Mweya mu Kagari ka Gahunga, avuga ko kuva bahabwa amashanyarazi ubuzima bwabo bwahise butangira guhinduka.

Ati “Mbere umuriro twawubonaga i Nyanza, icyo umuntu akeneye cyose nko gufotoza impapuro akajya mu mujyi. Aho tuwuherewe muri uyu murenge, icyangombwa cyose umuntu akeneye akibona vuba na serivisi ikihuta nk’uko abyifuza. Uyu munsi nta muntu uza ngo yicare hano iminota irenze 10.”

Yakomeje atangaza ko basigaye barara ahantu habona binatuma umuryango uhorana akanyamuneza.

Guhabwa amashanyarazi kandi byafashije kugabanya ingendo zakorwaga n’abaturage bajya gushaka ibyangombwa.

Ndacyayisenga Venuste utuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rurangazi, yatangaje ko serivisi akenera asigaye azihabwa bitarenze umunsi umwe mu gihe byafataga nk’ibiri cyangwa itatu bitewe n’ingendo bakoraga bajya gufotoza ibyangombwa i Nyanza.

Urubuga rw’Irembo mu byazahuye imitangire ya serivisi

Mu gihe serivisi nyinshi za leta zisigaye zitangirwa kuri internet binyuze ku rubuga ‘Irembo’, n’abatuye mu Murenge wa Nyagisozi nabo ntibacikanywe n’iri terambere.

Kayihura Jean Baptiste w’imyaka 54, utuye mu Kagari ka Kabirizi, yatangaje ko serivisi nyinshi basigaye bazibona binyuze ku rubuga ‘Irembo’ hifashishijwe internet mu gihe bitari gushoboka batarabona umuriro.

Umukozi utanga serivisi z’Irembo mu Murenge wa Nyagisozi, Mugiraneza Sylvain, yakira nibura abasaga 20 bamugana buri munsi bashaka ibyangombwa by’amavuko, ibyo gushyingirwa, iby’uko umuntu ari ingaragu n’ibindi.

Ubwitabire bw’abaturage muri gahunda za leta bwariyongereye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Nsengiyumva Alfred, yashimangiye ko abaturage basigaye bitabira gahunda za leta bitewe no kwishimira serivisi bahabwa.

Nsengiyumva yagize ati “Tugeze mu gihe umuturage aba agomba kwishimira serivisi tumuha, natwe twagira ibyo tujya kumukangurira muri gahunda za leta akabyumva vuba. Umuriro utaraza, ubwisungane mu kwivuza twari kuri 63%, uyu munsi turi kuri 88% kandi uku kwiyongera gufitanye isano n’umuriro w’amashanyarazi.”

Nsengiyumva akangurira ibigo bikorera mu Murenge wa Nyagisozi gukoresha neza umuriro bitanga serivisi nziza n’abaturage bakawubyaza umusaruro bakora ibikorwa bibyara inyungu.

Mu tugari dutanu tugize uyu murenge, tubiri tumaze kugezwamo umuriro, twiyongera ku kigo nderabuzima, umurenge Sacco, ibigo by’amashuri bitatu na sitasiyo ya polisi.

Kuri ubu ibiro by’imirenge bigera kuri 92% bimaze kugezwaho amashanyarazi bivuye kuri 38,7% mu 2008 nk’uko bigaragazwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG). Leta ikaba iteganya ko byose byaba byagejejweho umuriro w’amashanyarazi bitarenze umwaka utaha.

Abaturage basigaye banyurwa na serivisi bahabwa kuva aho ibiro by'Umurenge wa Nyagisozi byaboneye amashanyarazi
Kayihura Jean Baptiste utuye mu Kagari ka Kabirizi yishimira serivisi ahabwa
Mugiraneza Sylvain afasha abaturage kubona serivisi za leta zitangwa ku rubuga Irembo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyagisozi, Nsengiyumva Alfred aganira na IGIHE
Uwambutse Elina avuga no nta muturage ugitegereza serivisi iminoto irenga 10

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages