Ibikorwa byo kwegereza abo baturage amazi meza byakozwe mu mushinga witwa ‘Gikuriro’ uterwa inkunga n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abanyamerika, USAID, ugashyirwa mu bikorwa na Catholic Relief Services, CRS, ifatanyije na Netheland Development Organisation, SNV, na Association François-Xavier Bagnoud, FXB. Washowemo arenga miliyoni 500 Frw.
Ibyo bikorwa by’isuku n’isukura byajyanye no kurwanya imirire mibi no kugwingira mu bana bato bari munsi y’imyaka itanu. Hubatswe n’ubukarabiro bugezweho kuri bimwe mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Nyanza.
Umuyobozi Mukuru w’Umushinga wa Gikuriro ku rwego rw’Igihugu, Alemayehu Gebremariam, yasobanuye umushinga bawutangiye mu 2016 ukaba usojwe mu 2020.
Ibikorwa bagezeho birimo ko ingo 57408 z’i Nyanza zahawe amazi meza hafi; abaturage bo mu midugudu 420 bashyizwe mu bimina byo kuzigama no kugurizanya baterwa n’inkunga; komite z’ubuzima zafashijwe kubona ubwiherero bwujuje ibisabwa aho abazigize bahawe amabati 5186 yo kubusakara. Hubatswe utuzu tw’amazi 16 n’amavomero 40.
Ati “Twakoranye n’amatsinda 420 yo mu midugudu yose igize aka karere kuko twari dufite itsinda rimwe muri buri mudugudu, twabafashije kugera ku isuku tubaha amazi meza n’ibikorwa remezo byayo. Twabigishije kugira isuku no kumenya akamaro kayo.”
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza babwiye IGIHE ko bishimira ko bagejejweho amazi meza kuko mbere bari babangamiwe no kujya kuvoma amazi adasukuye mu kabande.
Uwamahoro Eugénie ati “Twajyaga kuvoma mu kabande amazi adasukuye ku buryo byari bitugoye. Umwana hari ubwo yajyagayo mu gitondo saa Kumi n’ebyiri agataha nka saa Tanu kubera ko bavoma bayarwanira kandi haza utuzi dukeya.”
Nsabimana Jean Paul we yavuze ko amazi meza bahawe agiye kubarinda indwara zituruka ku mwanda.
Ati “Ikibazo gikomeye ni uko amazi mabi twavomaga yaduteraga inzoka n’izindi ndwara zikomoka ku mwanda. Twishimiye amazi meza twegerejwe kuko tuyabonye tuyakeneye cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko umushinga wa Gikuriro wafashije akarere mu rugendo rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage ariko igikomeye cyane bishimira ari uburyo babafashije guhindura imyumvire.
Ati “Ku baturage bafite amazi meza twari turi kuri 86% mu bantu hafi ibihumbi 340. Urumva ko kuba bahaye amazi ingo ibihumbi 57 tuzamutseho ariko hakiyongeraho ikintu gikomeye cy’isukura kuko bakoze igikorwa gikomeye cyo gufasha abaturage guhindura imyumvire iba myiza.”
Ntazinda yasabye abaturage bahawe ibikorwa remezo by’isuku n’isukura gukomeza kubifata neza kandi bagakomeza inzira nziza batangiye bakoresheje ubumenyi bunguwe.
Yabijeje ko ubuyobozi buzakomeza kubashyigikira no gufatanya nabo kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!