Uwo musore w’imyaka 26 y’amavuko yari asanzwe atuye mu Kagari ka Runga mu Murenge wa Rwabicuma. Amakuru y’ibanze yamenyekanye avuga ko yiyahuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Gashyantare 2022 ahagana saa moya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Claire Ingabire yabwiye IGIHE ko uwo musore yahuriye n’umuntu kuri urwo rugomero amubwira ko agiye kwiyahura.
Akimara kubimubwira ngo yamusabye na nimero ya telefone ya mukuru we, mu gihe agiye kuyimuha yumva yinaze muri urwo rugomero rw’amazi, ahita atabaza ubuyobozi abumenyesha ibibaye.
Ingabire avuga ko uwo musore yari asanzwe atumvikana n’ababyeyi be kuko yahoraga abasaba umunani we (isambu) kugira ngo awukoreshe icyo ashaka bakawumwima bamubwira ko niba ashaka kubaka yabikora bakamushyigikira.
Ati “Yabasabaga umunani bakawumwima kuko bari baramenye ko ashaka kuwugurisha akareba aho ajya. Bamubwiraga ngo nabe aretse kuko na bakuru be ntawo barahabwa. Ntabwo yumvikanaga n’ababyeyi be, bikaba bikekwa ko ari byo byatumye ajya kwiyahura.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu umurambo we batarabasha kuwukura muri urwo rugomero, bategereje ko uza kureremba kuko ari rurerure.
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku bivugwa ko yiyahuye.
Ingabire yasabye abaturage kwibuka ko abafitanye ibibazo bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura kuko ari cyo bubereyeho, aho kugira ngo biyambure ubuzima cyangwa bicane.
Urwo rugomero ruhuriweho n’utugari twa Runga, Gishike na Rwabicuma rukaba rufite metero 19 z’ubujyakuzimu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!